Umunsi.com
Gen Muhoozi Kainarugaba yahaye gasopo abari gukwirakwiza ibihuha by’uko Se arembye
Cinema

Gen Muhoozi Kainarugaba yahaye gasopo abari gukwirakwiza ibihuha by’uko Se arembye

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukwakira 193 min gusoma
Gen Muhoozi Kainarugaba yahaye gasopo abari gukwirakwiza ibihuha by’uko Se arembye
Umuhungu wa Museveni Gen Muhoozi Kainarugaba, yatanze gasopo ku bantu bose bari kuvuga ko Se, akaba na Perezida w’Igihugu cya Uganda arembyeye mu Bitaro. Ni ubutumwa bwakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu binyamakuru byandikira muri Kenya ndetse na Uganda, aho byantse ko Muhoozi ahaye nyirantarengwa abantu bose bakomeje kuvuga ko Yoweli Kaguta Museveni arembye cyane. Kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya dukesha iyi nkuru cyanditse iyi nkuru kiyiha umutwe ugira uti:”Gen Muhoozi mu burakari bwinshi, yihanije Abanya-Kenya bakomeje kugaragaza ko Se arembye”. Icyo kinyamakuru cyakomeje gitangaza ko ari ibintu yatangaje afite uburakari bwinshi ndetse kigaragaza ko mu magambo ya Gen Muhoozi Kainarugaba , humvikanyemo ko hari ibihano bizafatirwa Abanyakenga bakomeje kubikwirakwiza. Muhoozi yavuze ko mu Gihugu cya Uganda, ntawatinyuka kwandika ayo makuru kuko ngo kwaba ari ukurenga ku mabwiriza. Gen Muhoozi yagize ati:”Ndashaka kuburira abo bose bakomeje gukwirakwiza ko Papa , akaba Perezida wa Uganda arembye. Ibyo byose bigize icyaha”. Kainarugaba yagize ati:”Ibi nibikomeza Perezida William Ruto agakomeza guceceka, bizafatwa nk’icyaha”. Ni nyuma y’aho muri Kenya, bakomeje gutangaza ko Yoweli Kaguta Museveni arembye ndetse bamwe bakanagaragaza ko ashobora kuba yavuye mu mubiri.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira
Imyidagaduro

“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , 50 Cent, yatangaje byinshi ku gushyingiranwa , gutandukana no gutangira bundi bushya mu gihe ababanaga batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026
Imikino

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma yo Gutsinda Patriots BBC imikino ine kubusa (4-0). Bikaba bibaye inshuro ya kabiri yegukana igikombe yikurikiranya kuko numwaka ushyize niyo yari3yagitwaye.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Perezida Kagame yaburiye abantu bagicuruza ibyuma avuga ko bitazihanganirwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yaburiye abantu bagicuruza ibyuma avuga ko bitazihanganirwa

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda itazongera kurebera abenga cyangwa bakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izwi nka “ibyuma”, kuko zikomeje guteza urupfu n’ibibazo by’ubuzima ku Banyarwanda.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Umuhanzi Nyarwanda Element na Ne-Yo bakoranye indirimbo
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Nyarwanda Element na Ne-Yo bakoranye indirimbo

Element umaze igihe atari mu Rwanda ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere, yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga
Iyobokamana

‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga

‎Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifatanyije n'umukobwa we Patience Rwabwogo wagizwe Bishop mu itorero yari amazemo imyaka igera kuri 20.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
‎Tom Close yateguje Album y'indirimbo 16 iriho izo yakuranye n'abaraperi gusa
Imyidagaduro

‎Tom Close yateguje Album y'indirimbo 16 iriho izo yakuranye n'abaraperi gusa

‎Umuhanzi Tom Close yateguje umuzingo (Album) yise 'Sunshine' irimo indirimbo zitandukanye zahotse ndetse n'indirimbo zitari zasohoka yaherukaga guteguza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize