NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana 3 n’imyaka 35 ndashaka umukunzi twazarushinga akaba akunda Imana
Inkuru z'urukundo

NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana 3 n’imyaka 35 ndashaka umukunzi twazarushinga akaba akunda Imana

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 143 min gusoma
NDASHAKA UMUKUNZI ! Ndi umugore mfite abana 3 n’imyaka 35 ndashaka umukunzi twazarushinga akaba akunda Imana
Sanga:
writer.umunsi.com

Umugore w’imyaka 35 y’amavuko yaratwandikiye adusaba ko twagaragaza ko akeneye umukunzi , umugabo cyangwa umusore waba witeguye gukundana na we no kubana na we nk’umugore n’umugabo akaba yaboneraho.

Nyuma yo kumara igihe asoma inkuru zacu (UMUNSI.COM), yaje kugera ku nkuru yanditswe n’umunyamakuru wacu , ikaba inkuru twari twarahawe n’umusomyi wacu na we washakaga umukunzi.

Uyu mugore akiyigeraho akayisoma , yadusabye kumuhuza n’umuntu ufite urukundo nk’urwe ariko tumubwira ko twe ntawe dufite ahubwo ko iyo amushaka “Tumukorera inkuru ihishe uwo ari we by’ukuri, hagira uwo bahuza tukabahuza”.

Nyuma y’aho na we yarabyemeye, atubwira ko umugabo yifuza ari usenga cyane, agakunda Imana ndetse agakunda abana kandi akaba yiteguye kubaka urugo rugakomera.Yavuze ko kandi ashaka umugabo udakunda abagore cyane, ntakunde guhunga inshingano n’ibindi.

Ati:”Umunsi.com, nabonye mufasha abantu gushaka abakunzi, nanjye ndashaka umukunzi twabana kandi akaba ari umugabo mwiza ushinguye, akaba ari umusore cyangwa umugabo ariko utagira ingeso, ukunda Imana kandi witeguye kubaka urugo n’abe rugakomera. Kuba azankunda cyane kandi akankunda njyenyine”.

Yakomeje agira ati:”Njye mfite urukundo rw’ukuri kandi iyo nakunze mbanakunze, rero ndifuza umugabo duhuje, umugabo utazaza aje ku nkinisha cyangwa kundebera amarangamutima no kuyababaza. Ndashaka umugabo mwiza”.

N’ubwo benshi batinya umugabo ufite abana we yagize ati:”Niyo yaba afite abana ntakibazo ariko akaba ashoboye gukora kuburyo tuzashyira hamwe tukabarera. Abana ni umugisha, tuzashyira hamwe n’abanjye dufatanye tubarere”.

Uyu mugore wagiye atwibutsa inshuro nyinshi impamvu tutamubariza abasomyi bacu uwiteguye ku rwubaka, atuye muri kamwe mu Turere two mu Rwanda kandi yabwiye UMUNSI.COM ko umunsi twakoze iyo nkuru (Iyi), azaba ari hafi kugira ngo mu bitekerezo abantu bagiye batanga azabashe gukuramo uwo bahuje ubundi amwandikire bamenyane babyikoreye.

Nawe niba ubona imyaka irimo ku kujyana , ukaba ukeneye umukunzi, twandikire kuri watsapp yacu 0791859465. Ntabwo dutanga abakunzi ariko na we uduha ibyo ugendera, tukagukorera inkuru uwo muhuje , mugakundana , mwashimana mugashakana. Ntabwo tuba tuzi uwo muzahura, amarangamutima yawe n’ubushishozi byawe nibyo bikuyobora muri ubwo buryo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Aregwa mu birego 70 ! Sean ‘Diddy’ Combs yongeye kugabanyirizwa igihe azamara muri gereza
Imyidagaduro

Aregwa mu birego 70 ! Sean ‘Diddy’ Combs yongeye kugabanyirizwa igihe azamara muri gereza

Umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yongeye gushyirirwaho itariki nshya yo kurekurwa, aho biteganyijwe ko azasohoka muri gereza ku wa 21 Mutarama 2028, nk’uko bitangazwa na U.S. Federal Bureau of Prisons.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize