
Perezida Paul Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame batangije ku mugaragaro ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bacanye urumuri rw’icyizere rugaragaza icyerekezo cy’ejo hazaza h’Abanyarwanda.
Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 259 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yakuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 7 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange, bunamira inzirakarengane zishyinguwe ku Gisozi.
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo uhagarariye abadipolomate mu Rwanda, ndetse n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, irimo Ibuka, Avega Agahozo na AERG.
Mu butumwa bwatanzwe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe neza igashyirwa mu bikorwa, ariko umuryango mpuzamahanga ntugire icyo ukora ngo uyihagarike.
Yasobanuye ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bitagize uruhare mu kuyikumira cyangwa kuyihagarika, anagaragaza ko n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe wemeye ko nta cyo wakoze kubera kubura ubushake kwa bamwe mu bayobozi.
Yongeyeho ko hari ibihugu byemeye uruhare rwabyo muri Jenoside, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi n’u Bufaransa, ndetse bikaba byarasabye imbabazi.
Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ibarura ryakozwe hagati ya 2000 na 2002 igaragaza ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu minsi 100 ya Jenoside. Ibi bisobanura ko buri munsi hicwaga abasaga ibihumbi icumi, bikerekana ubukana n’ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe.












