Trump yikomye ibihugu bitamushyigikiye mu ntambara na Iran
Izindi nkuru

Trump yikomye ibihugu bitamushyigikiye mu ntambara na Iran

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 13 min gusoma
Trump yikomye ibihugu bitamushyigikiye mu ntambara na Iran
Sanga:
writer.umunsi.com
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze ibihugu byanze kumufasha mu guhangana na Iran, avuga ko biri guhura n’ingaruka zirimo izamuka ry’ibiciro bya lisansi. Ibi yabivuze mu gihe intambara ya Iran na Israel ku bufatanye na Amerika yakomeje gukaza umurego, igateza ihungabana ku isoko rya peteroli ku Isi. Mu ntangiriro z’iyi ntambara, Iran yafunze umuhora wa Strait of Hormuz, unyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi, bigira ingaruka ku bihugu byinshi. Amerika yagerageje kotsa igitutu Iran ngo iwufungure ariko ntibyashobotse. Israel na yo yagerageje ibitero ku ngabo zo mu mazi za Iran ariko ntibyahagaritse ibikorwa byayo. Iran yatangaje ko amato y’ibihugu biyishyigikiye azakomeza gutambuka, mu gihe ay’ibihugu bifitanye umubano na Amerika azakomeza guhura n’ibibazo. Ibi byatumye igiciro cya peteroli kizamuka cyane, aho kavuye ku madolari ari hagati ya 70 na 73 kagera hagati ya 107 na 117. Trump yavuze ko ibihugu byanze kumufasha bikwiye kwishakira ibisubizo ubwabyo, anavuga ko Amerika itazongera kubifasha. Yanagaragaje ko Iran yamaze gucika intege ku rugero runini bitewe n’ibitero yakorewe. Mu gihe cy’iyi ntambara, Iran yakomeje kurasa ku mato atwara peteroli ifata nk’ay’ibihugu by’inshuti za Amerika na Israel, harimo n’ubwato bwa Kuwait bwari hafi ya Dubai. Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, imaze guhitana abantu benshi mu bihugu bitandukanye birimo Iran, Liban na Israel.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60
Izindi nkuru

‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60

‎Abagabo hari igihe kigera bagasubiza amaso inyuma bagashaka kugarura ibyahise nyamara bitarashoboka. Muri iyi nkuru turibanda ku byo abagabo bageze mu myaka 60 bicuza cyane.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye
Hanze

‎Kenya : Umugabo yakangutse asohoka muri 'Moroge' nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye

‎Mu Karere ka Naivasha mu Gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umusore yavuye muri Moroge mu masaha y'Ijoro nyuma y'amasaha 20 bitangajwe ko yapfuye ndetse n'umuryango we wiyakiriye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo
Izindi nkuru

‎Igitsina gore : Imyambaro wakwambara uramutse ufite amaguru meza ugakebura ibikanu by'abagabo

‎N'ubwo bitemewe mu muco Nyarwanda kwambara impenure, ntibikuyeho ko benshi mu bagore n'abakobwa basomye , bakagira imyimvire yabo, bazambara (Mini) kandi bakumva ko baberewe ari na yo mpamvu muri iyi nkuru twateguye, utwambaro twambarwa n'abo bibwira ko bafite amaguru meza bakaberwa kurushaho abikwije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 21

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 11 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 11 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 11 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 22 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize