Umunsi.com
Ubuhinde: Umunyarwenya Asri wakinnye filime zirenga 350 yapfuye
Cinema

Ubuhinde: Umunyarwenya Asri wakinnye filime zirenga 350 yapfuye

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukwakira 214 min gusoma
Ubuhinde: Umunyarwenya Asri wakinnye filime zirenga 350 yapfuye
Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyarwenya w’inararibonye mu Buhinde wari uzwi ku izina rya Asri yapfuye ku myaka 84 y’amavuko. Govardhan Asran [Asri], yari umunyarwenya ukomeye mu Gihugu cy’u Buhinde by’umwihariko muri Cinema y’aho kubera ibigwi bye byo gusetsa ndetse n’uruhare yagize mu kuzamura urwego rwa Filime no kuyimenyekanisha mu mahanga. Amakuru atangwa n’umujyanama we n’inshuti ye magara avuga ko Asrani yapfuye saa cyenda z’amanywa azize indwara yo mu gituza. Imihango yo kumushyingura yabereye ahitwa Santacruz Crematorium mu Mujyi wa Mumbai ku wa Mberet ariki 20 Ukwakira 2025. Amakuru y’urupfu rwe, yanyujijwe kuri Konti ye ya Instagram icungwa n’abamureberera inyungu. Muri ubwo butumwa banditse ati:”Inkuru y’urupfu rw’umwami w’urwenya, umukinnyi ukomeye Asrani ji, wigaruriye imitima y’abantu miliyoni nyinshi, yadushenguye twese”. Bakomeje bandika ati:”Yahaye Cinema y’u Buhinde isura nshya binyuze mu mikinire ye idasanzwe, ubusabane bwe n’urwenya rwe. Uburyo yinjizaga ubuzima ubusanzwe muri buri mukino bizahora byibukwa. Urupfu rwe si igihombo gusa ku ruganda rwa Cinema, ahubwo ni igihombo ku bantu bose bagiye bamwenyura kubera imikinire ye. Imana imuhe iruhuko ridashira. Om Shanti”. Asrani yari amaze amasaha make yifurije abafana be umunsi mukuru wa Diwali mbere y’uko yitaba Imana. Yari azwi nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bafite impano yo gutera urwenya mu mateka ya Cinema y’u Buhinde. Mu myaka irenga 50 yamaze ku ruhimbi, yakinnyemo filime zisaga 350 mu ndimi zitandukanye zirimo Igihindi, Igigujarati n’Igirajasthani. Asri yatorejwe gukina Cinema mu kigo cy’itangazamakuru cya ‘Film and Television Institute of India (FTII)’ giherereye mu Mujyi wa Pune mu Buhinde. Mu myaka ya 1960, yatangiye akina imyanya ikomeye n’iyunganira abandi bakinnyi, ariko impano ye yo gusetsa abantu yaje kumuha izina rikomeye mu myaka ya 1970 na 1980. Umunyarwenya Asrani Ji yari azwi cyane kubera uburyo yavugaga amagambo mu gihe nyacyo, isura ye yagaragazaga amarangamutima n’ubushobozi bwo gukina bikamugira umwe mu bakunzwe n’abakora Cinema ndetse n’abareba filime muri rusange. Asri yamenyekanye cyane muri Filime yitwa Sholay aho yari umurinzi wa Gereza, akaba yarayikinnyemo yigana Hilter wabayeho mu mateka y’Isi, ndetse iyo Filime ikaba yaragizwe nka kimwe mu bice by’amateka y’u Buhindi. Yagaragaye kandi mu zindi filime zizwi nka ‘Chupke Chupke’, ‘Aaj Ki Taaza Khabar’, na ‘Chala Murari Hero Banne’, zose zigaragaza ubuhanga bwe mu gukina urwenya n’udukino dufite uburemere. [caption id="attachment_42375" align="alignnone" width="1169"] Yabaye umukinnyi wa Filime mu Buhinde utarahwemye kwiga no guteza imbere Cinema.[/caption]

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira
Imyidagaduro

“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , 50 Cent, yatangaje byinshi ku gushyingiranwa , gutandukana no gutangira bundi bushya mu gihe ababanaga batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 1 yashize
APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026
Imikino

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma yo Gutsinda Patriots BBC imikino ine kubusa (4-0). Bikaba bibaye inshuro ya kabiri yegukana igikombe yikurikiranya kuko numwaka ushyize niyo yari3yagitwaye.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Perezida Kagame yaburiye abantu bagicuruza ibyuma avuga ko bitazihanganirwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yaburiye abantu bagicuruza ibyuma avuga ko bitazihanganirwa

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda itazongera kurebera abenga cyangwa bakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izwi nka “ibyuma”, kuko zikomeje guteza urupfu n’ibibazo by’ubuzima ku Banyarwanda.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Umuhanzi Nyarwanda Element na Ne-Yo bakoranye indirimbo
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Nyarwanda Element na Ne-Yo bakoranye indirimbo

Element umaze igihe atari mu Rwanda ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere, yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga
Iyobokamana

‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga

‎Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifatanyije n'umukobwa we Patience Rwabwogo wagizwe Bishop mu itorero yari amazemo imyaka igera kuri 20.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
‎Tom Close yateguje Album y'indirimbo 16 iriho izo yakuranye n'abaraperi gusa
Imyidagaduro

‎Tom Close yateguje Album y'indirimbo 16 iriho izo yakuranye n'abaraperi gusa

‎Umuhanzi Tom Close yateguje umuzingo (Album) yise 'Sunshine' irimo indirimbo zitandukanye zahotse ndetse n'indirimbo zitari zasohoka yaherukaga guteguza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize