Abagore gusa: Impamvu 7 zishobora gutuma umugabo yirengagiza urwo yaba agukunda rwose akakureka
Inkuru z'urukundo

Abagore gusa: Impamvu 7 zishobora gutuma umugabo yirengagiza urwo yaba agukunda rwose akakureka

Admin User2026 Gicurasi 218 min gusoma
Abagore gusa: Impamvu 7 zishobora gutuma umugabo yirengagiza urwo yaba agukunda rwose akakureka
Sanga:
writer.umunsi.com

Umugabo wawe ashobora kuba agukunda n’umutima we wose mu gihe runaka ukabona arakuretse. Hari ibintu wowe ushobora kubona nk’ibyoroshye ariko bikaba ari ingenzi ku mugabo wawe.

Twifashishije urubuga gulmu.info twaguteguriye ibintu 7 umugore akwiye kwitwararika ku mugabo we. Niba uri umugore w’umuhanga urabibika ku mutima kuko bishobora kukugirira akamaro mu mubano wawe n’uwo mwashakanye cyangwa uwo muzashakana.

Kutamwubaha: Ibi si ibanga ndetse nta n’utazi ko abagabo bakunda icyubahiro kuruta ibindi bintu byose. Icyo abagabo banga kuruta ibindi ni ukubura icyubahiro mu ruhame cyane cyane imbere y’ababyeyi, inshuti n’abandi.

Abagabo kandi banga abagore b’abanyagasuzuguro cyane cyane bamwe bakora icyo bashatse gusa batanumva icyo umugabo abavuze.

Kumuca inyuma: Ntibikunze kubaho kubona umugabo wababariye umugore wamuciye inyuma. Ni byiza ko niba uri umugore uharanira kuba umwizerwa ku mugabo wawe.

Imibonano mpuzabitsina: Burya umugore ashobora kwihanganira kumara imyaka adakora imibonano mpuzabitsina ariko ku bagabo siko bimeze kuko batabasha kubyihanganira igihe kinini.

Ni byiza ko niba uri igitsina gore wifata mbere yo gukobwa kuko bizakurinda abagabo babi ariko iyo umaze gushaka ibyo kwifata ubisiga inyuma. Ntukwiye kwanga kuryamana n’umugabo wagukoye, mukabyarana abana kandi mukaba mubana mu nzu imwe.

Ibikoresho: Abagabo ntibakunda abagore bahora babaka amafaranga cyangwa bakamara igihe cyabo cyose bababwira ibijyanye n’amafaranga. Niba umugabo akora kandi akaba agukunda azaguha icyo ukeneye cyose utarinze guhora umusaba.

Gusa nawe nk’umugore ukwiye guharanira gukora kugira ngo bizakurinde guhora waka umugabo amafaranga kuri buri kantu kose.

Igitutu: Umugabo ntakunda umuntu uhora amushyiraho igitutu cyo gukora ibintu runaka. Aba afite byinshi bimureba bishobora gutuma akureka igihe uhora umwotsa igitutu cyo kugira ibyo akora.

Ni byiza kudahora waka umugabo byinshi ahubwo ukanyurwa na bike abasha kukuha aho kumwotsa igitutu cyo kugushakira n’ibyo atabasha kubona. Burya umunezero uva mu kwakira no kunyurwa n’ibyo ubonye.

Wihora uhatiriza umugabo kuguha ibihenze cyane cyane iyo afite akazi kamunaniza, uba ukwiye kumenya ko akeneye umunezero adakwiye kuburira ku kazi ngo aburire no mu rugo.

Gasopo: Abagabo ntibakunda umuntu ubaha amabwiriza ngenderwaho aho usanga umugore akubwira ngo nutareka ibi bizagenda bitya.

Abagabo muri kamere yabo ni abategetsi abagore nabo muri kamere bakaba bagomba kubaha. Ni ngombwa ko uvugana kwicisha bugufi imbere y’umugabo aho kuvuga umuha gasopo ku bintu runaka.

Kwinubira amabwiriza n’ibitekerezo bye: Abagabo ntibakunda abagore banga gukora ibyo babasabye. Uba ugomba gukora icyo umugabo agusabye, iyo ugiye kumuburanya umuha impamvu nyinshi abifata nko kumusuzugura.

Nubwo umugabo yaba akubwiye gukora ibitari byo uba ugomba gushaka uburyo buboneye bwo kubimubwira ukavuga ucishije make kandi mu kinyabupfura aho kuvuga nk’uhanganye nawe kuri iyo ngingo.

umugabo-7400011574773941.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 5 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickamasaha 9 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 9 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize