Umunsi.com
Evode Uwizeyimana mu basenateri bagiye kurangiza manda
Inkuru y'umunsi

Evode Uwizeyimana mu basenateri bagiye kurangiza manda

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukwakira 213 min gusoma
Evode Uwizeyimana mu basenateri bagiye kurangiza manda
Abasenateri bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame mu Ukwakira 2020, bazarangiza manda ya mbere y’imyaka itanu ku wa 22 Ukwakira 2025. Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi. Abashyizweho mu 2020 ni Senateri Evode Uwizeyimana, Senateri Kanziza Epiphanie, Senateri Dusingizemungu Jean Pierre na Twahirwa André.Bose barangije manda ya mbere y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe, bivuze ko bafite amahirwe y’uko Perezida wa Repubulika yakongera kubahitamo ngo bakomeze manda ya kabiri. Mu miterere y’Umutwe wa Sena, nta na rimwe ijya ihagarika imirimo, bitandukanye n’Umutwe w’Abadepite. Bituma Abasenateri bajyaho mu bihe bitandukanye, ku buryo no mu bihe by’amatora hari aba bagikomeje manda yabo. Abasenateri bagifite manda y’imyaka ine batangiye imirimo muri manda ya kane muri Nzeri 2024. Barimo Dr. François Xavier Kalinda (ari na we Perezida wa Sena), Amb. Nyirahabimana Solina (wabaye Visi Perezida wa Sena), Dr. Kaitesi Usta na Bibiane Gahamanyi Mbaye bashyizweho na Perezida Kagame mu gihe abandi batowe mu buryo buteganywa n’amategeko. Abandi bazarangiza manda ku wa 22 Ukwakira 2025 ni Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa ndetse bamaze kubona ababasimbura binyuze mu matora yakozwe n’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) ku wa 14 Ukwakira 2025. Hatowe Dr. Habineza na Nkubana Alphonse ndetse nibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura bazarangiza manda zabo nari batanzwe na NFPO. Abasenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika ntibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri batorwa n’abashyirwaho n’izindi nzego. Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko yitaye ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu. Nibura 30% by’Abasenateri batowe n’Abasenateri bashyizweho bagomba kuba ari abagore.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira
Imyidagaduro

“Gushyingiranwa ni Contract mbi ibaho mu buzima” ! 50 Cent agaruka ku gushaka no gutandukana kw’abashakanye bisiga impaka zidashira

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , 50 Cent, yatangaje byinshi ku gushyingiranwa , gutandukana no gutangira bundi bushya mu gihe ababanaga batandukanye.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026
Imikino

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma yo Gutsinda Patriots BBC imikino ine kubusa (4-0). Bikaba bibaye inshuro ya kabiri yegukana igikombe yikurikiranya kuko numwaka ushyize niyo yari3yagitwaye.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Perezida Kagame yaburiye abantu bagicuruza ibyuma avuga ko bitazihanganirwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yaburiye abantu bagicuruza ibyuma avuga ko bitazihanganirwa

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda itazongera kurebera abenga cyangwa bakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izwi nka “ibyuma”, kuko zikomeje guteza urupfu n’ibibazo by’ubuzima ku Banyarwanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Umuhanzi Nyarwanda Element na Ne-Yo bakoranye indirimbo
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Nyarwanda Element na Ne-Yo bakoranye indirimbo

Element umaze igihe atari mu Rwanda ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere, yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga
Iyobokamana

‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga

‎Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifatanyije n'umukobwa we Patience Rwabwogo wagizwe Bishop mu itorero yari amazemo imyaka igera kuri 20.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Tom Close yateguje Album y'indirimbo 16 iriho izo yakuranye n'abaraperi gusa
Imyidagaduro

‎Tom Close yateguje Album y'indirimbo 16 iriho izo yakuranye n'abaraperi gusa

‎Umuhanzi Tom Close yateguje umuzingo (Album) yise 'Sunshine' irimo indirimbo zitandukanye zahotse ndetse n'indirimbo zitari zasohoka yaherukaga guteguza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize