Umunsi.comstudent.umunsi.com
‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi
Inkuru y'umunsi

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 163 min gusoma
‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

‎Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, hafashwe umwarimu ukekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’amatungo magufi arimo ihene n’intama. Uyu mugabo yemera ko yaguraga ayo matungo, mu gihe Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe.

‎Uwafashwe ari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, akaba atuye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Buheta, Umurenge wa Gakenke. Asanzwe ari umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa GS Kamubuga.

‎Yatawe muri yombi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge, Akagari, DASSO n’irondo, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko akorana n’abajura biba amatungo magufi, akabagirwa iwe hanyuma bagatwara inyama. Banavugaga kandi ko iwe hari amatungo yari ategereje kubagwa. ‎
‎Ubuyobozi bwihutiye kugera iwe busangayo ihene eshatu n’intama eshatu zikingiranye mu gikoni.

Abajijwe uko ayo matungo yahageze, Uwazigira yemeye ko yayaguraga ku bajura babimuzaniraga. ‎
‎Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, wavuze ko iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye n’abaturage. ‎
‎Yagize ati: “Ni byo koko, yafatanwe ihene eshatu n’intama eshatu zafatiwe mu gikoni kidafite ikimenyetso na kimwe cyerekana ko ari ikiraro.

Ku bufatanye n’abaturage yafashwe, ndetse ayo matungo ashyikirizwa ba nyirayo bari barayibwe. ”

‎CIP Ngirabakunzi yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha no kwirinda kurya inyama batazi aho zakomotse, kuko zishobora kubanduza indwara. ‎
‎Yagize ati: “Abantu birinde ibyaha kandi batange amakuru kugira ngo abakora ibikorwa by’ubujura bafatwe.

Ikindi, muri ibi bihe hari indwara y’amatungo yugarije, abaturage baributswa kwirinda kurya inyama zitazwi inkomoko kugira ngo batandura ubwo burwayi. ”

‎Yanibukije abaturage ko kuzerereza no gushorera amatungo batabifitiye uburenganzira bitemewe, abasaba kujya bagira amakenga igihe babonye bikorwa kuko hari ubwo ayo matungo aba yibwe. ‎
‎Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gakenke, aho akurikiranwe ku cyaha akekwaho, mu gihe iperereza rikomeje no kugira ngo hamenyekane abo bafatanyaga muri ubu bujura bw’amatungo.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

FC Barcelona igiye gusinyisha Jesus ku kayabo k’agera kuri 17,114,122,350 RWF
Imyidagaduro

FC Barcelona igiye gusinyisha Jesus ku kayabo k’agera kuri 17,114,122,350 RWF

Ikipe ya Arsenal igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye Gabriel Jesus wa Arsenal ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 17,114,122,350 nk’uko amasoko atandukanye dukesha iyi nkuru abitangaza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri
INKURU NYAMUKURU

‎Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kongera gukora bwa Kabiri

‎Nk'uko bigaragara mu itangazo ryasohowe abanyeshuri bakopeye bagiye kongera gukora mu rwego rwo kubarengera.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 22 yashize
‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko
INKURU NYAMUKURU

‎MU MAFOTO : Diamond Platnumz yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko

‎Nyuma y'imyaka itatu, Diamond Platnumz yongeye guha ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye mu Mugi wa Kigali.Ni igitaramo Simba yahuriyemo na Bruce Melodie , Nel Ngabo na Ish Kevin.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi
Imikino

Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi

KNC nyuma yo kutemera ibyavuye muri komisiyo y'amategeko. Akajurira. Akanama kigenga k'ubujurire katesheje agaciro ubujurire bwe.

ADAM Yannickamasaha 23 yashize
‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira
Hanze

‎Gen Muhoozi yavuze ko agomba gufunga aba-General bose bahawe ikiruhuko cy'izabukuru bakabyishimira

‎Gen Muhoozi Kainarugaba , Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko kubera amashusho y'aba-general bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru yabagaragaye bari kubyina cyane , agomba kubafunga bose.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize