Perezida Kagame yagize icyo asaba EU
Inkuru y'umunsi

Perezida Kagame yagize icyo asaba EU

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukwakira 95 min gusoma
Perezida Kagame yagize icyo asaba EU
Paul Kagame Perezida w’u Rwanda yasabye Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kureka imyumvire ya kera y’ubufatanye bushingiye ku guha Afurika amabwiriza yo isabwa kuyubahiriza. Avuga ibyo yagaragaye ko ibyo bidatanga umusaruro nk’uko byagaragaye mu myaka yashize. Yaboneyeho gusaba ibyo bihugu by’i Burayi gutangiza no kumenyera uburyo bushya bw’imikoranire bushingiye ku kubahana no gusangira ibyago n’inyungu, cyane ko impande zombi zikeneranye ku mahirwe buri ruhande rurusha urundi. Mu nama ya Kabiri mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku ishoramari iteraniye i Buruseri mu Bubiligi yiswe Global Gateway 2025, Perezida Kagame yashimangiye ko ubutwererane buzima bushoboka gusa iyo bushingiye ku musingi muzima. Yavuze ko Isi ihanganye n’impinduka z’ubukungu na politiki zigerageza iyo myumvire ishaje mu birebana n’ubutwererane mpuzamahanga, aho kuri ubu ubufatanye bwonyine bushoboka mu nzego zose bujyana n’umutekano. Yavuze ko abahagarariye ibihugu bya Afurika bahuriye n’ab’i Burayi muri iyo nama kugira ngo baganire ku buryo bwo guharanira amahirwe n’inyungu biva mu iterambere byungura impande zombi. Aha ni ho yahereye ashimangira ko Afurika n’u Burayi bikwiye kuba byumva kimwe igisobanuro cy’ubufatanye aho kugira ngo kuri bamwe bube gutanga amabwiriza no gushyiraho imirongo ngenderwaho, mu gihe ku bandi isobanura kubahiriza amabwiriza bashyiriweho kugira ngo bahabwe inkunga. Yagize ati:”Ubunararibonye bwa Afurika bugaragaza ko ubu buryo budatanga umusaruro w’iterambere dukeneye. Ubufatanye bwiza ntiburema kugengwa n’abandi ahubwo burema agaciro. Niba mushaka gukorana na Afurika, ubufatanye buboneye kandi buramba bukwiriye kuba bungana, dusangiye ibyago n’inyungu”. Perezida Kagame yakomeje avuga ko Afurika ishyize imbere kubaka ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’inganda kugira ngo irusheho guhangana ku isoko mpuzamahanga, mu gihe u Burayi bwo bukeneye isoko rya Afurika rikomeje kwaguka no gutera imbere, impano z’Abanyafurika biganjemo urubyiruko, n’imitungo kamere ikenewe mu guharanira iterambere ritangiza ibidukikije kandi rishingiye ku ikoranabuhanga. Ati: “Inyungu zacu zirajyanirana, bityo iki ni cyo gihe cyo kuzihinduramo iterambere ryungura impande zombi. Ibi ni byo iyi nama ishobora gutuma bishoboka turamutse tutadohotse kandi tugakora ibifatika”. Yagarutse ku rugero rw’ubufatanye bwa Afurika n’ibihugu by’i Burayi bwatanze umusaruro ufatika, aho uruganda rw’Abadage BioNTech rwatangije uruganda rw’inkingo mu Mujyi wa Kigali. Uruganda rwa BioNTech rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, rukaba ari rwo rwa mbere rufite ikoranabuhanga rigezweho rya BioNTainers rwubatswe muri Afurika mu kubaka ubushobozi bwo gukorera inkingo n’indi miti kuri uyu mugabane. Perezida Kagame yavuze ko iyo gahunda yashobotse ku bufatanye bwa Afurika na EU binyuze muri gahunda y’ubufatanye bw’ibihugu by’u Burayi n’ibindi bihugu mu guharanira intego z’iterambere ritanga umusaruro ufatika (Team Europe). Yavuze ko uwo mushinga ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo gukorera inkingo mu Karere, ukaba uzagabanya kwishingikiriza ku bandi ari na ko wongera imbaraga ubushobozi bwa Afurika bwo guhangana n’ibyorezo by’igihe kizaza. Ati: “Uru ni urugero rwiza rw’ubufatanye butanga umusaruro urenga imbibi z’igihugu kimwe. Mu gusigasira iyo ntambwe n’inyungu itanga, inzego z’imari zikwiye gushishikariza abikorera no kongerera imbaraga imikorere y’ibihugu.” Perezida Kagame yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu guharanira ko izi mbaraga zibyazwamo umusaruro ufatika.Yashimiye kandi iyi nama yagaragaje agaciro kayo mu gihe gito, ihuza ibitekerezo n’ubushobozi by’ibihugu ikabihinduramo ishoramari rya nyaryo, ashimangira ko iziye igihe kandi ari ngombwa.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize