
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani, isanzwe ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko ubuyobozi bwiza bugira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu byanyuze mu bihe bikomeye.
Ubu butumwa bwashyizwe hanze mu rukerera rwo ku wa 7 Mata 2026, umunsi utangiriraho Icyumweru cy’Icyunamo, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bw’iyi kipe burimo Chairman n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi, bwatangaje ko bwifatanyije na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside.
Bunamiye inzirakarengane zahitanywe n’ayo mahano, banihanganisha imiryango yabuze ababo. Banashimye urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside, bagaragaza ko rwabaye urugero rwiza mu kubabarira, kwiyunga no guharanira kubaho mu mahoro hatabayeho ivangura iryo ari ryo ryose.
Bagaragaje ko nubwo amateka ya Jenoside ari mabi kandi ababaje, u Rwanda rwabashije kongera kwiyubaka, rukaba igihugu gifite ituze n’iterambere mu nzego zitandukanye. Bashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza uwo murongo mwiza w’ubuyobozi n’iterambere, bagakomereza ku ntambwe imaze guterwa.
Al Hilal SC iri gukina muri shampiyona y’u Rwanda hamwe na Al Merrikh SC, nyuma y’uko aya makipe ava muri Sudani kubera intambara imaze igihe ihanganishije ingabo za Leta n’umutwe wa Rapid Support Forces. Ibi byatumye yakirwa mu Rwanda, aho akomeje ibikorwa byayo bya siporo anifatanya n’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye by’ingenzi.
















