Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025
Imikino

Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 194 min gusoma
Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe y’igihugu ya Senegal yari yikuye mu kibuga bitewe no kutumvikana n’umusifuzi, yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025 (CAN 2025) mu mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru saa Tatu z’ijoro kuri Stade Prince Moulay Abdellah.
Umukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi, aho buri kipe yashakaga gufungura amazamu hakiri kare. Senegal yabonye amahirwe ya mbere akomeye binyuze kuri Iliman Ndiaye, wabonye umupira arebana n’izamu, ariko umunyezamu wa Morocco, Yassine Bono, aratabara. Ku munota wa 14, Ismael Saibari wa Morocco yabonye umupira mwiza yashoboraga kuvamo igitego, ariko ishoti yateye rinyura hepfo y’izamu kure. Umukino wakomeje kugenda ugaragaramo amahirwe ku makipe yombi ariko nta kipe ishoboye kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga. Ku munota wa 37, Senegal yarahushije uburyo bukomeye ku mupira Nicolas Jackson yahaye Iliman Ndiaye warekuye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Morocco awushyiraho ukuguru ujya muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Igice cya kabiri cyatangiye gikomeza kugaragaramo ishyaka ku mpande zombi. Ku munota wa 63, Morocco yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego aho Ayoub El Kaabi yarekuye ishoti, ba myugariro ba Senegal baritambika, umupira ugera kuri Abde Ezzalzouli nawe arekura ishoti ritagize icyo rigeraho rinyura hepfo y’izamu kure. Abatoza b’impande zombi bakoze impinduka zitandukanye mu kibuga bagerageza gushaka uko babona igitego, ariko iminota yarushijeho kwicuma igitego kikabura. Ku munota wa 90+7, Morocco yabonye penariti nyuma y’ikosa Malick Diouf yakoreye Brahim Diaz amukurura mu rubuga rw’amahina. Iyi penariti ntiyishimiwe n’abakinnyi ba Senegal bahise bangira ko iterwa, bajya no mu rwambariro babisabwe n’umutoza wabo. Ibyo byateje umwuka mubi cyane muri Stade, aho abafana ba Senegal bagize imyitwarire mibi basenya bimwe mu bikoresho bya stade. Bigizwemo uruhare rukomeye na Sadio Mané, abakinnyi ba Senegal baje kugaruka mu kibuga kugira ngo umukino ukomeze. Penariti yahise iterwa na Brahim Diaz, ariko umunyezamu wa Senegal, Edouard Mendy, ayikuramo neza agarura icyizere ku kipe ye. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera. Ku munota wa 94, Senegal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Pape Gueye nyuma yo guhabwa umupira na Idrissa Gana Gueye. Icyo gitego ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi kugeza umukino urangiye. Senegal yatsinze Morocco igitego 1-0, ihita yegukana igikombe cya Afurika cya 2025 cyaberaga muri Morocco. Ni igikombe cya kabiri Senegal itwaye mu mateka yayo, nyuma y’icyo yegukanye mu mwaka wa 2021.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Imikino

Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, n’abamuhagarariye ndetse n’ikipe ye bahakanye ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe, agasimbuzwa undi muntu usa na we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Imikino

Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).

Nyuma y'uko Gisaka Open volleyball Tournament yarimaze imyaka ibiri itaba yagarutse mu isura nshya ya Kirehe Open Volleyball Tournament. Ikaba izajya iba ngarukamwaka.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice
Imikino

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice

Shema Fabrice nyuma y'umwaka umwe atorewe kuyobora Ferwafa yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu asubitswe mu gihe cy'umwaka

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert
Imikino

FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert

Amavubi ikomeje kwandika amateka mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Pamoja cya 2027 (AFCON 2027 Pamoja), itsindira Cap-Vert iwabo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estádio Nacional Tubarões Azuis

ADAM Yannickiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize