Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025
Imikino

Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 194 min gusoma
Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe y’igihugu ya Senegal yari yikuye mu kibuga bitewe no kutumvikana n’umusifuzi, yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025 (CAN 2025) mu mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru saa Tatu z’ijoro kuri Stade Prince Moulay Abdellah.
Umukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi, aho buri kipe yashakaga gufungura amazamu hakiri kare. Senegal yabonye amahirwe ya mbere akomeye binyuze kuri Iliman Ndiaye, wabonye umupira arebana n’izamu, ariko umunyezamu wa Morocco, Yassine Bono, aratabara. Ku munota wa 14, Ismael Saibari wa Morocco yabonye umupira mwiza yashoboraga kuvamo igitego, ariko ishoti yateye rinyura hepfo y’izamu kure. Umukino wakomeje kugenda ugaragaramo amahirwe ku makipe yombi ariko nta kipe ishoboye kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga. Ku munota wa 37, Senegal yarahushije uburyo bukomeye ku mupira Nicolas Jackson yahaye Iliman Ndiaye warekuye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Morocco awushyiraho ukuguru ujya muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Igice cya kabiri cyatangiye gikomeza kugaragaramo ishyaka ku mpande zombi. Ku munota wa 63, Morocco yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego aho Ayoub El Kaabi yarekuye ishoti, ba myugariro ba Senegal baritambika, umupira ugera kuri Abde Ezzalzouli nawe arekura ishoti ritagize icyo rigeraho rinyura hepfo y’izamu kure. Abatoza b’impande zombi bakoze impinduka zitandukanye mu kibuga bagerageza gushaka uko babona igitego, ariko iminota yarushijeho kwicuma igitego kikabura. Ku munota wa 90+7, Morocco yabonye penariti nyuma y’ikosa Malick Diouf yakoreye Brahim Diaz amukurura mu rubuga rw’amahina. Iyi penariti ntiyishimiwe n’abakinnyi ba Senegal bahise bangira ko iterwa, bajya no mu rwambariro babisabwe n’umutoza wabo. Ibyo byateje umwuka mubi cyane muri Stade, aho abafana ba Senegal bagize imyitwarire mibi basenya bimwe mu bikoresho bya stade. Bigizwemo uruhare rukomeye na Sadio Mané, abakinnyi ba Senegal baje kugaruka mu kibuga kugira ngo umukino ukomeze. Penariti yahise iterwa na Brahim Diaz, ariko umunyezamu wa Senegal, Edouard Mendy, ayikuramo neza agarura icyizere ku kipe ye. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera. Ku munota wa 94, Senegal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Pape Gueye nyuma yo guhabwa umupira na Idrissa Gana Gueye. Icyo gitego ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi kugeza umukino urangiye. Senegal yatsinze Morocco igitego 1-0, ihita yegukana igikombe cya Afurika cya 2025 cyaberaga muri Morocco. Ni igikombe cya kabiri Senegal itwaye mu mateka yayo, nyuma y’icyo yegukanye mu mwaka wa 2021.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize