Basketball: Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zaraye zitwaye neza mu mukino wa 4 wa play-off
Imikino

Basketball: Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zaraye zitwaye neza mu mukino wa 4 wa play-off

ADAM Yannick2026 Kanama 133 min gusoma
Basketball: Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zaraye zitwaye neza mu mukino wa 4 wa play-off
Sanga:
writer.umunsi.com

Nyuma y'uko Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zari zitwaye neza mu mukino ubanza, maze mu mikino ibiri yakurikiyeho ntizishobore kwitwara neza. Ku mukino wa kane zitwaye neza bituma hazitabazwa umukino wa gatanu kugira ngo hamenyekane ikipe ebyiri zizagera ku mukino wa nyuma.

Mu ijoro ryakeye Tariki 12 Kanama 2026 nibwo muri Petit Stade i Remera haberaga Umukino wa Kane mu makipe ahatanira kugera ku mukino wa nyuma wa ugomba kuzagaragaza ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL 2027.
APR BBC na REG BBC mbere y'uyu mukino nizo zahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mbere y'uko zarizitwaye neza mu mikino itatu ibanza kuko zari zatsinze imikino ibiri,aho zaburaga umukino umwe zikagera ku mukino wa nyuma.

RSSB Tigers BBC yatsinze APR BBC amanota 96-94, Patriots itsinda REG BBC amanota 72-61, amakipe yose anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri, byatumye hazitabazwa umukino wa gatanu ugomba kugaragaza ikipe ebyiri zizakina umukino wa nyuma ahakinwa imikino irindwi (7) bagatanguranywa gutsinda imikino itanu. Itanze indi gutsinda imikino itanu ihita yegukana igikombe mu gihe bikomeje kunaniranywa bagakina imikino irindwi.

Umukino wa RSSB Tigers BBC na APR BBC watangiye wihuta amakipe yombi atsindana .
Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 25 kuri 16 ya RSSB Tigers BBC

Agace ka kabiri RSSB Tigers BBC yagatangiye neza ishaka uko yatsinda aka gace,
APR BBC ntiyari kure kuko umukino wari wegeranye cyane. Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze RSSB Tigers BBC amanota 50-45.

Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana cyane amakipe yombi atsindana, ikinyuranyo ari gito.

Aka gace karangiye, APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 72 kuri 65 ya RSSB Tigers BBC

RSSB Tigers BBC yatangiye agace ka nyuma itsinda amanota menshi, inayobora umukino.

Mu minota ibiri ya nyuma ikinyuranyo cyari inota rimwe gusa. Umukino warangiye RSSB Tigers BBC itsinze APR BBC ku manota 96-94. Maze amakipe yombi ahita anganya imikino ibiri kuri biri.



Undi mukino wabaye, Patriots BBC nayo yatsinze REG BBC amanota 72-61 zombi zinganya intsinzi ebyiri, bityo zizakizwa n’umukino wa nyuma ku wa Gatanu.

Ikipe zizatsinda muri izi enye zizagera ku mukino wa nyuma, izindi zizahatanire umwanya wa gatatu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize