Basketball: UTAB yatsinze INES Ruhengeri na UR Busogo isoza imikino yayo iyoboye itsinda
Imikino

Basketball: UTAB yatsinze INES Ruhengeri na UR Busogo isoza imikino yayo iyoboye itsinda

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 84 min gusoma
Basketball: UTAB yatsinze INES Ruhengeri na UR Busogo isoza imikino yayo iyoboye itsinda
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe ya basketball ihagarariye Kaminuza ya UTAB(university of technology and arts of byumba) yabashije gusoza ari iya mbere mu itsinda D mu irushanwa rya Rwanda varsity league nyuma yo gutsinda INES ruhengeri ndetse na UR Busogo. Ni imikino yabaye ku cyumweru taliki 8 werurwe 2026 ibera ku kibuga cya basketball cya kaminuza ya UTAB. Iyi mikino yari iteganyijwe gutangira ku isaha ya saa yine za mugitondo. UTAB na INES ruhengeri nizo zabanje mu kibuga, dore ko wari umukino wo kwishyura kuko ubanza wari wabereye ku kibuga cya UR Busogo ndetse nawo UTAB yari yawutsinze. Agace ka mbere katangiye amakipe yose afite ishyaka ryo gutsinda gusa INES Ruhengeri niyo byarangiye igatsinze ku manota 24 kuri 23 ya UTAB. Mu gace ka kabiri, abakinnyi ba UTAB bumvise neza inama z’abatoza maze ishyaka ryabo rituma babasha gutsinda agace ka kabiri ku manota 41 kuri 37 ya INES Ruhengeri. Ni nako byagenze mu gace ka gatatu kuko nako UTAB yagatsinze irusha cyane INES Ruhengeri amanota 64 kuri 50. mu gace ka kane ari nako kanyuma, nubundi abasore ba Kaminuza ya UTAB ntibigeze bakora ikosa kuko nako bagatsinze amanota 85 kuri 71. Nyuma y’uyu mukino, UTAB yaje gukomeza ikina na UR Busogo nayo iyitsinda ku manota 75 kuri 74. ibi byanatumye UTAB ikomeza kuyobora itsinda rya kane aho yo yasoje imikino yo mumatsinda itsinze imikino yayo yose. Muri iri tsinda ikurikirwa na INES Ruhengeri, UR Busogo ikaba iya gatatu, RP Tumba ni iya kane naho UTB Rubavu niyo iheruka muri iri tsinda. Umwe mu bakinnyi ba UTAB twaganirije, IGIRANEZA Bruce, yatubwiye ko “gusoza imikino yo mumatsinda turi aba mbere, nizo zari intego zacu kuva iyi mikino yagatangira. Intego ntizahagaze rero kuko turifuza kugera kure hashoboka muri iyi mikino. Tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo kaminuza yacu tuyiheshe ishema uko bikwiye.” Rwanda Varsity League ni irushanwa risanzwe rihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda. Muri iri rushanwa, abanyeshuri bahagararira amashuri yabo bagahatana mu mikino itandukanye, bigamije guteza imbere siporo mu mashuri makuru no guteza imbere impano z’urubyiruko ruri mu mashuri makuru. Iri rushanwa rituma abanyeshuri bagira amahirwe yo kugaragaza impano zabo mu mikino itandukanye. Abakinnyi baryitabira baba ari abanyeshuri biga muri za kaminuza, kandi baba bagize amakipe y’ayo mashuri yabo. Mu mikino ikunze gukinwa muri Rwanda Varsity League harimo umupira w’amaguru, basketball na volleyball.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize