
Urubuga rwa Uwa Social App ruhuza Abanyafurika muri rusange mu kumurika imico itandukanye , kugaragaza ibyo abantu bakora ndetse kumenyana (Connection) , rumaze kuba isoko y’ubukire kuri bamwe kuko bagenda bungikiraho amafaranga menshi cyane. Uwa Social App uyibona unyuze kuri Google , Play Store cyangwa App Store.
Ku ikubiro hari uwitwa Karen Levi wabaye uwa mbere kuri urwo rubuga watsindiye agera ku $300 arengaho gato 443,584 RWF nyuma yo kuzuza Points zigera kuri 50,000 ziri mu zishingirwaho umuntu wese ahabwa amafaranga nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi wa UWA Social App wavuganye na UMUNSI.COM
Si uyu gusa kuko hari n’abandi barimo ; Ayobami , Foz Foz bose batsindiye agera ku $25 kuri buri munsi agera kuri 26,900 RWF ndetse na Foz Foz wongeye gutsindira agera kuri $50 hafi 80,000 RWF kubera ko yafashwe nk’umuntu warangiye abantu benshi kwinjira ku rubuga rwa UWA Social App.
Foz Foz kandi yahembwe nk’umwe mu bakoresha Uwa wagize Views nyinshi kuri urwo rubuga kandi akaba umwe mu bashyiraho ibintu bikurura abantu.
Ayobami we , yahembwe nk’uwagize umubare munini wa Likes cyangwa abakunze ibyo ashyira kuri UWA Social App , kurenza abandi bose barukoresha bose, bityo arahembwa.
Abarimu Moyo Ipadeleola yahembwe na Uwa agera $150 ushyize mu mafaranga y’u Rwanda ni 221,792 RWF arengaho naho Golory Solomon ahembwa $200 angana na 295,723 RWF mu gihe Sylanus Abah yahawe agera ku $100 angana na 147000 RWF, bose bakaba bayarahembwe mu cyo UWA Social App yise UMOJI Challenge.
Muri rusange UWA Social App ni urubuga rukomeye kandi rukoreshwa n’abantu benshi. Kugeza ubu hari indi Challenge bavuga ko mu gihe cya vuba irajya hanze kandi nayo iraha abakoresha urubuga amafaranga atari make.













