
Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse no hirya no hino y'igihugu , ruteraniye muri BKArena i Kigali, aho rutegereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gikorwa cyiswe Youth MeetThePresident giteganyijwemo abagera ku bihumbi 10,000 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko, abanyeshuri,abayobozi b' urubyiruko,abikorera,abakorera bushake ndetse nizindi ngeri zitandukanye.
Uyu ni umwanya mwiza kurubyiruko wo gusangira ibitekereze kuri ejo hazaza hagamijwe iterambere rirambye mu kizere kiri mu rubyiruko rwejo hazaza mu cyerekezo 2035 hamwe n'umukuru w'igihugu.
Mbere y’iyi nama, HE President Paul KAGAME ku wa 28 Nyakanga 2026, nibwo yaherukaga kugirana ibiganiro birambuye n’urubyiruko rwitabiriye icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa, ryabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro (Gabiro Combat Training Centre).
Ibi biganiro Bikaba bibaye mumpera z'umwaka mugihe Leta y'u Rwanda na Ministeri y'umurubyiruko ifatanyije n'izindi Ministeri nka MINISANTE , City of Kigali, nabandi bari muri gahunda zishishikariza urubyiruko ingeso nziza nka: SoberGenz,TunyweLess,HeheNicyuma nizindi.
Ibi biganiro byitezweho kuvamo ibitekerezo by'urubyiruko ,inama z'umukuru w'igihugu kurubyiruko nibindi bitandukanye,abitabibiriye bategereje HE Paul KAGAME ubu bakaba bari gususurutswa mu muziki uryoheye amatwi w'injyana gakondo.













