Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavuze ko urugendo rwe rw’imyaka isaga 20 mu muziki rwamuhuje n’ibyishimo, imbogamizi n’ibihe byamuciye intege, ariko byose bikamwigisha gushima Imana no gukomeza umurimo w’ubuhanzi. Ni ubutumwa azashingiraho mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 40 amaze avutse n’imyaka irenga 20 amaze mu muziki.
Ku muntu wese wigeze kunyura mu bihe bikomeye ariko agakomeza urugendo rwe, inkuru ya Aline Gahongayire irimo isomo ryo kudacika intege. Uyu muhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko nubwo umuziki wamuhaye amahirwe yo kumenyekana, wanamushyize mu bihe bitari byoroshye. Icyakora, ibyo byose abifata nk’ibice by’urugendo rwamufashije kugera aho ari uyu munsi.
Mu gihe agiye kwizihiza imyaka 40 y’amavuko n’isaga 20 amaze mu muziki, Gahongayire yahisemo gufata umwanya wo gushimira Imana, abantu bamubaye hafi n’abagize uruhare mu iterambere ry’impano ye.
Ibi azabikora binyuze mu gitaramo yise “Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night”, giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026, muri Kigali Serena Hotel.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aline Gahongayire yavuze ko mu myaka amaze mu muziki yanyuzemo ibihe bitandukanye.















