
Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.
Ni amarushanwa yasojwe ku wa 12 Nzeri 2026, aho abayitabiriye bamurikiwe abambere bagera kuri batanu buri wese agahabwa agera ku 30,000 RWF ($20). Muri abo bitabiriye harimo n’abanyarwanda gusa ntabwo bahiriwe n’urugendo kuko nta n’umwe wabashije kuza muri 5 ba mbere.
UKO BATSINZE:
1.Abbah Elisha : Uyu yagize ‘Views’ 379 ku rubuga rwa UWA aba uwa mbere ahabwa igihembo cy’amadorari 20 ( hafi 30,000 RWF) ndetse anagaragaza ko yishimiye icyo gihembo nk’uko yabigaragaje ku butumwa yashyize kuri konti ye aho yanditse ati:”Amahirwe masa kuri njye ndetse n’abandi twatsindiye hamwe. Mwarakoze kumfasha , nakoriye amafaranga yanjye natsindiye. Uwa ku Isi yose, Uwa App yacu, mukomeze muyikoreshe”. Muri ubu butumwa yashyizemo n’ifoto igaragaza ko amafaranga yayabonye kandi ko yayishimiye.
2.Foz Foz: Uyu na we yabaye uwa kabiri agize ‘Views’ 376 ndetse na we ahabwa $20 yatsindiye.Na we anyuze kuri konti ye, yashyize hanze ubutumwa agira ati:”16 and Fabulous, Uwa ku Isi yose”. Hanyuma arenzaho ifoto igaragaza amafaranga yahawe.
3.Ayobami Morufu: Uyu na we yagize ‘Views’ zigera kuri 369 mu butumwa bwe yagize ati:”Mwakoze cyane Uwa , nakiriye amafaranga yanjye ya ‘Challenge”.
4.Solomon Bala: Uyu yagize ‘Views’ 363 zose aba uwa Kane na we ahabwa amafaranga agera kuri 30,000 RWF angana na 26,500N mu mafaranga yo muri Nigeria.
Mu butumwa yashyize kuri Konti ye , Solomon yagize ati:”Ndashaka gushimira byimazeyo UWA ku bw’impano. Ntabwo nyifata mineregwe , kandi ndashimira Imana nyisaba ngo iteze imbere iyi App. Ku bantu bose bitabiriye, twese twaratsinze ntacyo nitayeho. Mwakoze cyane UWA kandi namwe mwarakoze mwese”.
5.Abubakar Ishaq: Uyu nawe yagize ‘Views’ zigera kuri 353 ahabwa agera kuri $20. Uyu na we ni umwe mu babashije kwitabira iri rushanwa icyakora ntacyo yabashije gutangaza nyuma y’aho.
UWA APP ni urubuga rufasha cyane Abanyafurika , rukabaha umwanya wo gusangizanya umuco ndetse n’ibitekerezo bitandukanye.
Uwa Social App ni App nziza cyane ku bari muri Afurika , akaba ari App yashyizweho mu guhuza imico itandukanye ya Afurika bikozwe nabo.














