
Étincelles FC yamaze Kubona umufatanyabikorwa izakorana nawe uje wiyongera ku Karere ka Rubavu.
Etincelles FC n'ikipe ibarizwa mu karere ka Rubavu yamaze gusinyana na RydeXpress amasezerano y'imikoranire muri uyu mwaka w'imikino wa 2026-2027. N'Amasezerano azamara umwaka umwe ushobora no kongerwa.
Umuyobozi wa RydeXpress TUYISHIME ZEROTHE Yavuze impamvu bahisemo gukorana Etincelles FC kuko ari ikipe y'ubukombe kandi ikomeye bakaba barifuje kubana nayo muri uru rugendo rw'amateka mashya iyi kipe iri kubaka.
Yasobanuye ko yi kampani ihuza abantu bafite amamodoka bifuza kuyakodesha bakashyira ku rubuga www.rydexpress.com ,ndetse n'abayakeneye bakayasanga kuri urwo rubuga, yanavuze ko iyi RydeXpress yaje gushyira itafari mu gukemura ikibazo cya transport mu Rwanda.
CHRIST YANNICK MUHABWA Umunyamabanga mukuru wa Etincelles FC yavuze ko bishimiye kwakira uyu mufatanyabikorwa wa RydeXpress, yavuze ko iyi kampani ihuza abifuza gukodesha no kugura amamodoka nabazitunze izungukira mukuba iyi kipe ya Etincelles FC ibarizwa mu karere k'ubukerarugendo,yanavuze ko amarembo afunguye no kubandi bafatanyabikorwa bifuza gukorana na Etincelles FC.
Mu gusoza iki gikorwa Etincelles FC yerekanye umwambaro izakoresha muri uyu mwaka w'imikino wa 2026-2027. Aho iyi kampanyi izaba iri hejuru ya numero munsi yahanditse Étincelles FC. Ndetse no munsi ya Numero no ku kaboko k'uruhande rumwe.
Umwambaro mushya wa Etincelles FC uyu mwaka w'imikino 2026-2027














