Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

ADAM Yannick2026 Ukwakira 153 min gusoma
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Sanga:
writer.umunsi.com

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17( U-17), yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy'afurika cyabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027, ni nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 2-0 ku mukino usoza itsinda A.

Ni Umukino wabaye ku wa gatatu tariki 14 Ukwakira 2026 ku isaha ya moya (19H00) kuri Kigali Pelé Stadium. Ni Umukino wasozaga itsinda A. Ni umukino Amavubi U-17 yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo agere muri 1/2.

Amavubi U- 17 yaatangiye umukino ari hejuru, asatira cyane izamu rya Sudani U-17 ndetse abona uburyo butandukanye bwo gutsinda, gusa umunyezamu wa Sudan U-17 akomeza kwitwara neza.

Ku munota wa 44, Amavubi U-17, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bahati Pacifique ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ukubita hejuru mu izamu mbere yo kwidunda hasi.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi U-17 ayoboye n'igitego 1-0 Sudan U-17.

Mu gice cya kabiri

Amavubi U-17 yakomeje kwiharira umukino no kurema uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko ntiyabubyaza umusaruro uko bikwiye.

Amakipe yombi yakoze impinduka kugira ngo arebe ko yabona igitego ku mpande zombi ariko bikomeza kunanirana.

Rwanda U-17 na Sudan U-17

Rwanda U-17 na Sudan U-17 

Iminota mirongo icyenda yarangiye Amavubi U-17 ayoboye n'igitego 1-0.

Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota yinyongera.

Amavubi U-17 yabonye igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Tuyizere Valentin.

Umukino warangiye U Rwanda rutsinze Sudani ibitego 2-0. Maze ruhita rubona itike ya 1/2 aho ruzahura na Somalia.

 Ni umukino uzaba ufite byinshi uvuze ku Rwanda kuko gutsinda Somalia bizahita bihesha itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17.

Undi mukino wa 1/2 uzahuza Uganda yarangije iyoboye Itsinda B na Ethiopia yabaye ikipe yitwaye neza muri iri rushanwa.

Akarere ka CECAFA kazatanga amakipe atatu azahagararira aka karere mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire
Iyobokamana

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yakiranye agahinda amakuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo gusanganwa kanseri y’igihaha.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo
Inkuru zamamaza

Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo

Ntabe ari wowe usigara mu gukoresha uwa Social App, urubuga rw’Abanyafurika, urubuga rufite intego yo guteza imbere umuco wa Afurika muri rusange aho abantu bisanga bakaganira ndetse bakaganira byimbitse ku muco wacu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize