Byinshi ku mufana wa Congo wafannye iminota 438 muri CAN 2025 ahagaze atanyeganyega
Imikino

Byinshi ku mufana wa Congo wafannye iminota 438 muri CAN 2025 ahagaze atanyeganyega

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 73 min gusoma
Byinshi ku mufana wa Congo wafannye iminota 438 muri CAN 2025 ahagaze atanyeganyega
Sanga:
writer.umunsi.com

Umufana ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Michel Mboladinga yafannye ikipe ye y’igihugu mu gikombe cya Afurika [CAN 2025] iminota 438 ahagaze ntakunyeganga. Ku wa Kabiri tariki ya 06 Mutarama ni bwo Congo yatsinzwe na Algeria igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 cy’igikombe cya Afurika cya 2025 kirimo kirabera muri Morocco ihita isezererwa. Ibi byahise bituma umufana wamamaye muri iki gikombe cya Afurika kubera uko yafanaga ahagaze atanyeganyega, atarongera kugaragara.

Uyu mufana wa Congo witwa Michel Mboladinga yahagararaga iminota yose y’umukino ameze nk’ikibumbano cya Patrice Lumumba kiri i Kinshasa. Yabikoraga mu rwego rwo guha icyubahiro Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1960. Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Congo yishwe arashwe muri Mutarama 1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku itegeko ry’Ababiligi bakoronije iki gihugu, umurambo we utwikishwa ‘acide’, hasigara iryinyo gusa.

Michel Mboladinga avuga ko yatangiye gufana ikipe ye y’igihugu ya Congo muri 2013. Yavuze ko yashimishijwe no kuba abantu baramumenye kubera iki gikorwa ndetse ko byari bisigaye bimugora gusohoka muri Stade byari aho byamugoraga kubera ko abantu benshi babaga bifuza kumureba no kwifotozanya nawe. [caption id="attachment_44096" align="alignnone" width="1172"] Muri rusange ubaze iminota yahagaze ubwo Congo yarimo irakina ingana na 438.

[/caption] [caption id="attachment_44099" align="alignnone" width="1175"] Muri rusange ubaze iminota yahagaze ubwo Congo yarimo irakina ingana na 438. [/caption] [caption id="attachment_44098" align="alignnone" width="1168"] Muri rusange ubaze iminota yahagaze ubwo Congo yarimo irakina ingana na 438.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Imikino

Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, n’abamuhagarariye ndetse n’ikipe ye bahakanye ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe, agasimbuzwa undi muntu usa na we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Imikino

Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).

Nyuma y'uko Gisaka Open volleyball Tournament yarimaze imyaka ibiri itaba yagarutse mu isura nshya ya Kirehe Open Volleyball Tournament. Ikaba izajya iba ngarukamwaka.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice
Imikino

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice

Shema Fabrice nyuma y'umwaka umwe atorewe kuyobora Ferwafa yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu asubitswe mu gihe cy'umwaka

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert
Imikino

FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert

Amavubi ikomeje kwandika amateka mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Pamoja cya 2027 (AFCON 2027 Pamoja), itsindira Cap-Vert iwabo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estádio Nacional Tubarões Azuis

ADAM Yannickiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize