Byinshi utamenye ku mukino waranzwe n’impaka nyinshi hagati ya Senegal na Morocco
Imikino

Byinshi utamenye ku mukino waranzwe n’impaka nyinshi hagati ya Senegal na Morocco

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 195 min gusoma
Byinshi utamenye ku mukino waranzwe n’impaka nyinshi hagati ya Senegal na Morocco
Sanga:
writer.umunsi.com
Kuri iki Cyumweru, hasojwe Igikombe cya Afurika 2025 cyaberaga muri Maroc, cyegukanywe n’ikipe ya Senegal itsinze Morocco igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wabereye mu Mujyi wa Rabat. Uyu mukino wasoje iri rushanwa ryatangiye tariki 21 Ukuboza 2025, waranzwe n’impaka nyinshi zishingiye kuri penaliti yahawe Morocco, bituma abakinnyi ba Senegal bava mu kibuga umukino uhagarara iminota 16. Uyu mukino wari ukomeye kandi unaryoheye ijisho ku mpande zombi. Amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru mu mikinire, ariko igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe ibashije gutsinda. Senegal yateye amashoti ane arimo abiri agana mu izamu, mu gihe Morocco yateye amashoti atatu ariko nta na rimwe ryerekeje mu izamu. Muri iki gice cya mbere, Senegal yahushije uburyo bukomeye bw’igitego nyuma y’uko Ilimane Ndiaye asigara arebana n’umunyezamu Yacine Bono, ariko uyu munyezamu awukuramo neza. Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatira ashaka igitego, buri ruhande ruhusha amahirwe akomeye. Ku ruhande rwa Morocco, Siabari yahushije uburyo bukomeye arebana n’umunyezamu Edouard Mendy, kimwe na Ayoub El Kaabi nawe wahushije igitego cyari cyizewe. N’ubwo umukino wakomeje kuba mwiza, iminota 90 yarangiye amakipe anganya 0-0 hongerwaho iminota umunani y’inyongera. Ku munota wa karindwi w’inyongera, ikipe ya Morocco yabonye koroneri yatewe, maze havuka impaka nyuma y’uko El Hadji Malick Diouf akoreye ikosa Brahim Diaz mu rubuga rw’amahina. Uyu mukinnyi wa Morocco yaguwe hasi nyuma yo gukururwa, ariko umusifuzi Jean Jacques Ndala ntiyahise abona iryo kosa, bituma hitabazwa ikoranabuhanga rya VAR. Nyuma yo kureba amashusho ya VAR, penaliti yaremejwe ihabwa Morocco. Icyo cyemezo cyateje impagarara zikomeye mu bakinnyi ba Senegal, bahita bava mu kibuga banze ko penaliti itegwa. Umukino wahagaze iminota 16, bamwe mu bakinnyi ba Senegal ndetse bagana no mu rwambariro. Nyuma y’ibiganiro byimbitse byabaye, harimo n’uruhare rwa Sadio Mané, abakinnyi basabwe kugaruka mu kibuga umukino urakomeza. Penaliti yahise iterwa na Brahim Diaz, ariko ayitereye mu buryo bubi cyane, umupira awutera mu buryo bworoshye ku buryo umunyezamu Edouard Mendy yawufashe nta nkomyi awugumana. Iyo penaliti yahushijwe yahise iba intandaro y’ihinduka ry’umukino, kuko nyuma yaho Senegal yabashije kubona amahirwe make asigaye maze iza gutsinda igitego cyayihesheje igikombe. Uyu mukino wa nyuma uzahora wibukwa nk’umwe mu mikino yaranzwe n’impaka nyinshi mu mateka y’Igikombe cya Afurika, ariko kandi unashimangire urwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, aho Senegal yegukanye igikombe mu buryo bw’intwari.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize