Carlos Alcaraz yanditse amateka atsinda Novak Djokovic mu irushanwa rya Australian Open
Imikino

Carlos Alcaraz yanditse amateka atsinda Novak Djokovic mu irushanwa rya Australian Open

Umunsi com2026 Gashyantare 24 min gusoma
Carlos Alcaraz yanditse amateka atsinda Novak Djokovic mu irushanwa rya Australian Open
Sanga:
writer.umunsi.com

Carlos Alcaraz yakoze amateka akomeye muri Tennis y’Isi, nyuma yo gutsinda Novak Djokovic mu mukino wa nyuma wa Australian Open ahita anaba umukinnyi wa mbere ku Isi muri Tennis kugeza ubu. Uyu Munya-Espagne w’imyaka 22 yatsinze Djokovic wari uri gushaka kwandika amateka mashya yo kwegukana igikombe cya 25 cya Grand Slam, amutsinda amaseti 2-6, 6-2, 6-3, 7-5, bityo ahita anashimangira kuba ari we nimero ya mbere ku isi muri tenis mu bagabo. Nubwo Alcaraz yatakaje iseti ya mbere imbere ya Djokovic washakaga gukuraho agahigo ka Margaret Court akandika amateka yo kuba umukinnyi wa tenis wegukanye ibikombe byinshi kurusha abandi bose, uyu musore ntiyacitse intege.

Yongeye kwishakamo imbaraga n’amayeri maze ahindura umukino burundu byanamufashije kugera ku ntsinzi. Byashobokaga cyane kuri Djokovic gutsinda Alcaraz, nyuma y’uko yari amaze guhangana bikomeye mu mukino wa kimwe cya kabiri atsinda Jannik Sinner, nimero ya kabiri ku isi, mu mukino wamaze amaseti atanu ku wa Gatanu w’iki cyumweru. mu gihe Alcaraz na Sinner bakomeje kwigaragaza nk’ibihangange bishya muri tennis, amahirwe ya Djokovic yo kwegukana igikombe cya 25 cya Grand Slam agenda agabanuka.

Uyu Munya serbia w’imyaka 38 nta gikombe cya Grand Slam arongera kwegukana nyuma ya US Open yo muri 2023. Kuri iyi ntsinzi, Alcaraz yahise aba umukinnyi muto kurusha abandi bose mu bagabo ugeze ku byo bita career Grand Slam, ni ukuvuga kwegukana ibikombe bine bikomeye bya tenis. Ibi birimo Australian Open, Roland-Garros (French Open), Wimbledon na US Open.

Yinjiye mu itsinda rito rigizwe n’abagabo batanu gusa bageze kuri iyo ntera. Yabigezeho akiri muto cyane ku myaka ye 22 ugereranyije n’abandi batatu bakomeye cyane babigezeho nabo bakiri bato harimo Rafael Nadal wari ufite imyaka 24, Roger Federer afite 27, naho Djokovic yari afite 29 ubwo yabigeragaho. Si ibyo gusa, kuko Alcaraz yanabaye umukinnyi w’umugabo muto kurusha abandi bose kuva mu 1968 ubwo hatangiraga icyitwa Open-era wegukanye ibikombe birindwi bya Grand Slam, arenga agahigo kari gafitwe na Björn Borg.

Nyuma y’umukino, Alcaraz yashimiye cyane ikipe ye, yari imaze iminsi ishyirwa ku gitutu nyuma yo gutandukana n’umutoza we bari bamaranye kirekire Juan Carlos Ferrero mu byumweru bitandatu bishize. Yanashimiye Djokovic ndetse na Rafael Nadal afata nk’ikitegererezo muri tennis, wari waje kumushyigikira ari mu bafana. Yagize ati: “Ntekereza ko Djokovic akwiriye amashyi menshi.

Bavuga cyane ku byo ndi kugeraho, ariko ni wowe wabanje kubikora kandi byaranyigishije cyane. ” Yakomeje agira ati: “Ikipe yanjye iri hano, nta n’umwe uzi uko nakoze cyane kugira ngo mbone iki gikombe. Muri pre-season nagize amarangamutima menshi, ariko twakomeje gukora akazi kacu neza tutitaye ku byavugwaga.

” Nubwo Djokovic atakiri ku gasongero ka tennis nka mbere, yakomeje kuba umukinnyi ukomeye cyane kuko, Ni inshuro ya 10 yari amaze kwegukana Australian Open, kandi mbere y’uyu munsi ntiyari yarigeze atakaza umukino wa nyuma i Melbourne. Djokovic nyuma yo gutsindwa, yashimiye Alcaraz agira ati: “ndagushimiye cyane Carlos. Wakinnye irushanwa ridasanzwe, ibyo uri gukora ni amateka, ni ibigwi.

Ndakwifuriza amahirwe masa mu mwuga wawe. Uri muto cyane, ufite igihe kinini imbere yawe… nkange. ” Yongeraho ko azi neza ko bazakomeza guhurira muyandi marushanwa atandukanye.

Yagize ati: “Nzi neza ko tuzakomeza guhura mu myaka iri imbere… cyangwa se ntibibe! ” UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize