Carlos Alcaraz yanditse amateka atsinda Novak Djokovic mu irushanwa rya Australian Open
Imikino

Carlos Alcaraz yanditse amateka atsinda Novak Djokovic mu irushanwa rya Australian Open

Umunsi com2026 Gashyantare 24 min gusoma
Carlos Alcaraz yanditse amateka atsinda Novak Djokovic mu irushanwa rya Australian Open
Sanga:
writer.umunsi.com

Carlos Alcaraz yakoze amateka akomeye muri Tennis y’Isi, nyuma yo gutsinda Novak Djokovic mu mukino wa nyuma wa Australian Open ahita anaba umukinnyi wa mbere ku Isi muri Tennis kugeza ubu. Uyu Munya-Espagne w’imyaka 22 yatsinze Djokovic wari uri gushaka kwandika amateka mashya yo kwegukana igikombe cya 25 cya Grand Slam, amutsinda amaseti 2-6, 6-2, 6-3, 7-5, bityo ahita anashimangira kuba ari we nimero ya mbere ku isi muri tenis mu bagabo. Nubwo Alcaraz yatakaje iseti ya mbere imbere ya Djokovic washakaga gukuraho agahigo ka Margaret Court akandika amateka yo kuba umukinnyi wa tenis wegukanye ibikombe byinshi kurusha abandi bose, uyu musore ntiyacitse intege.

Yongeye kwishakamo imbaraga n’amayeri maze ahindura umukino burundu byanamufashije kugera ku ntsinzi. Byashobokaga cyane kuri Djokovic gutsinda Alcaraz, nyuma y’uko yari amaze guhangana bikomeye mu mukino wa kimwe cya kabiri atsinda Jannik Sinner, nimero ya kabiri ku isi, mu mukino wamaze amaseti atanu ku wa Gatanu w’iki cyumweru. mu gihe Alcaraz na Sinner bakomeje kwigaragaza nk’ibihangange bishya muri tennis, amahirwe ya Djokovic yo kwegukana igikombe cya 25 cya Grand Slam agenda agabanuka.

Uyu Munya serbia w’imyaka 38 nta gikombe cya Grand Slam arongera kwegukana nyuma ya US Open yo muri 2023. Kuri iyi ntsinzi, Alcaraz yahise aba umukinnyi muto kurusha abandi bose mu bagabo ugeze ku byo bita career Grand Slam, ni ukuvuga kwegukana ibikombe bine bikomeye bya tenis. Ibi birimo Australian Open, Roland-Garros (French Open), Wimbledon na US Open.

Yinjiye mu itsinda rito rigizwe n’abagabo batanu gusa bageze kuri iyo ntera. Yabigezeho akiri muto cyane ku myaka ye 22 ugereranyije n’abandi batatu bakomeye cyane babigezeho nabo bakiri bato harimo Rafael Nadal wari ufite imyaka 24, Roger Federer afite 27, naho Djokovic yari afite 29 ubwo yabigeragaho. Si ibyo gusa, kuko Alcaraz yanabaye umukinnyi w’umugabo muto kurusha abandi bose kuva mu 1968 ubwo hatangiraga icyitwa Open-era wegukanye ibikombe birindwi bya Grand Slam, arenga agahigo kari gafitwe na Björn Borg.

Nyuma y’umukino, Alcaraz yashimiye cyane ikipe ye, yari imaze iminsi ishyirwa ku gitutu nyuma yo gutandukana n’umutoza we bari bamaranye kirekire Juan Carlos Ferrero mu byumweru bitandatu bishize. Yanashimiye Djokovic ndetse na Rafael Nadal afata nk’ikitegererezo muri tennis, wari waje kumushyigikira ari mu bafana. Yagize ati: “Ntekereza ko Djokovic akwiriye amashyi menshi.

Bavuga cyane ku byo ndi kugeraho, ariko ni wowe wabanje kubikora kandi byaranyigishije cyane. ” Yakomeje agira ati: “Ikipe yanjye iri hano, nta n’umwe uzi uko nakoze cyane kugira ngo mbone iki gikombe. Muri pre-season nagize amarangamutima menshi, ariko twakomeje gukora akazi kacu neza tutitaye ku byavugwaga.

” Nubwo Djokovic atakiri ku gasongero ka tennis nka mbere, yakomeje kuba umukinnyi ukomeye cyane kuko, Ni inshuro ya 10 yari amaze kwegukana Australian Open, kandi mbere y’uyu munsi ntiyari yarigeze atakaza umukino wa nyuma i Melbourne. Djokovic nyuma yo gutsindwa, yashimiye Alcaraz agira ati: “ndagushimiye cyane Carlos. Wakinnye irushanwa ridasanzwe, ibyo uri gukora ni amateka, ni ibigwi.

Ndakwifuriza amahirwe masa mu mwuga wawe. Uri muto cyane, ufite igihe kinini imbere yawe… nkange. ” Yongeraho ko azi neza ko bazakomeza guhurira muyandi marushanwa atandukanye.

Yagize ati: “Nzi neza ko tuzakomeza guhura mu myaka iri imbere… cyangwa se ntibibe! ” UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Imikino

Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, n’abamuhagarariye ndetse n’ikipe ye bahakanye ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe, agasimbuzwa undi muntu usa na we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Imikino

Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).

Nyuma y'uko Gisaka Open volleyball Tournament yarimaze imyaka ibiri itaba yagarutse mu isura nshya ya Kirehe Open Volleyball Tournament. Ikaba izajya iba ngarukamwaka.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice
Imikino

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice

Shema Fabrice nyuma y'umwaka umwe atorewe kuyobora Ferwafa yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu asubitswe mu gihe cy'umwaka

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert
Imikino

FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert

Amavubi ikomeje kwandika amateka mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Pamoja cya 2027 (AFCON 2027 Pamoja), itsindira Cap-Vert iwabo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estádio Nacional Tubarões Azuis

ADAM Yannickiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize