CECAFA Kagame Cup 2026: APR FC yahawe isomo rya Ruhago imbere ya Perezida Paul Kagame
Imikino

CECAFA Kagame Cup 2026: APR FC yahawe isomo rya Ruhago imbere ya Perezida Paul Kagame

ADAM Yannick2026 Nyakanga 274 min gusoma
CECAFA Kagame Cup 2026: APR FC yahawe isomo rya Ruhago imbere ya Perezida Paul Kagame
Sanga:
writer.umunsi.com

APR FC yatsinzwe na Gormahia FC ibitego 5-0 ku mukino wa mbere ufungura CECAFA Kagame Cup 2026. Bikaba bibaye ubwa mbere itsindwa ibitego 5-0 muri CECAFA Kagame Cup ubwo yari yatsinzwe byinshi yari yatsinzwe 4.

CECAFA Kagame Cup 2026: APR FC yahawe isomo rya Ruhago imbere ya Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026, nibwo mu Rwanda hatangiye irushanwa CECAFA Kagame Cup.
Hakaba hakinwe imikino ibiri yo mu itsinda rya mbere.
Umukino warutegerejwe n'abakunzi benshi ba Ruhago ndetse n'abakunzi ba APR FC by'umwihariko ,kuko bari bafite amatsiko yo kureba abakinnyi bashya Ubuyobozi bwabaguriye.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa moya (19H00) nyuma y'ibirori byo gufungura ku mugaragaro CECAFA Kagame Cup 2026.Byari ibirori bibereye ijisho.
Umukino wa APR FC wabaye nyuma y'umukino wari wahuje Vipers FC na Gardé République FC.

APR FC yatangiye ubona iri kurusha Gormahia FC cyane igerageza kugumana umupira inshuro nyinshi , ariko amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro.

Uko iminota y’umukino yagendaga niko Gormahia FC yagendaga yinjira mu mukino, ubona ko itangiye gukina.

Ku munota wa 33 byaje kuba bibi k'uruhande rwa APR FC ,ubwo Gormahia FC yafunguraga amazamu ku mupira wari uvuye muri koruneri Mike Evans Kibwage atsinda igitego cy’umutwe nyuma y'uko umuzamu wa APR yakuyemo hakabura umukinnyi wa APR FC uwukura imbere y'izamu.

Nyuma y'icyo gitego wabonaga abakinnyi ba APR FC ndetse n'abafana bayo batabyumva, muruko kwibaza uko bigenze ku munota wa 2 bivuze umunota wa 35 Arsite Patrick yatsinze igitego cya kabiri cya Gormahia FC ku mupira yatareye hanze y’uruga rw’amahina.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Gormahia FC iyoboye n'ibitego 2-0 bwa APR FC.

Igice cya kabiri

Igice cya Kabiri kigitangira Gormahia FC yahise ikora impinduka.
APR FC nayo yaje ishaka uko yabona igitego cya kare kugirango yizere ko yakwishyura ariko birayangira.

Ku munota wa 62 Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakiriwe muri Sitade Amahoro. Gusa nyuma yo kugera muri sitade ntibyatinze nyuma y'umunota umwe gusa ahageze Gormahia FC yahise itsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Paul Okoth nyuma yo kujyamo asimbuye. Abakunzi ba APR FC bahise babona ko bitagishobotse kuba batsinda umukino, ahubwo Gormahia FC ikomeza kubataka kuko babonaga ko APR FC batekerezaga ko ikomeye ahubwo yoroshye.

Ku munota wa 79 Gormahia FC yatsinze igitego cya Kane cyatdinzwe na Lesley Otieno.

Ubwo APR FC yari imaze gutsindwa igitego cya Kane bamwe mu bafana bayo batangiye gusohoka muri Sitade umukino utarangiye.

Gormahia FC wabonaga ifite inyota yo gutsinda ibitego byinshi kuko APR FC nayo yigeze gutsinda Gormahia FC ibitego 5-0 muri Kenya.

Ku munota wa 87 Gormahia FC yabonye igitego cya Gatanu cyatsinzwe na Assifuah.

Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine yinyongera, ariko nayo yarangiye nta kipe igize icyo iyokoramo

Umukino warangiye APR FC itsinzwe na Gor Mahia ibitego 5-0.

Ni ubwa mbere APR FC itsinzwe ibitego bitanu muri CECAFA Kagame Cup, aho yatsinzwe byinshi ni 2015 ubwo APR FC yatsindwaga ibitego 4-0 na Al Khaltoum muri 1/4 i Dar Salaam.

Mu w’undi mukino wari wabanjirije uyu Vipers SC yo muri Uganda yatsinze Grade République ibitego 3-0.

Kuri uyu wa Gatandatu imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 irakomeza aho Singida Black Stars FC yo muri Tanzania izakina na Jamus FC yo muri Sudani saa cyenda (15h00) naho Simba FC ikine na Mogadishu City FC saa Kumi n’ebyiri (18h00). N'imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo!

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026, ikina na Grade République FC mu gihe Gormahia FC izakina na Vipers FC

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Imikino

Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, n’abamuhagarariye ndetse n’ikipe ye bahakanye ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe, agasimbuzwa undi muntu usa na we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Imikino

Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).

Nyuma y'uko Gisaka Open volleyball Tournament yarimaze imyaka ibiri itaba yagarutse mu isura nshya ya Kirehe Open Volleyball Tournament. Ikaba izajya iba ngarukamwaka.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice
Imikino

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice

Shema Fabrice nyuma y'umwaka umwe atorewe kuyobora Ferwafa yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu asubitswe mu gihe cy'umwaka

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert
Imikino

FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert

Amavubi ikomeje kwandika amateka mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Pamoja cya 2027 (AFCON 2027 Pamoja), itsindira Cap-Vert iwabo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estádio Nacional Tubarões Azuis

ADAM Yannickiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize