
Rutahizamu wa Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje ko Lamine Yamal ari umukinnyi mwiza ufite ejo hazaza heza mu mboni ye.
Ronaldo n'ubwo atajya areba imikino ya Espanye ariko ngo ubwo Cabo Verde yakinaga na Espanye yabonye Yamal afite ahazaza heza.
Ati:"Lamine Yamal ni umukinnyi ufite ejo hazaza heza cyane. Ntabwo nigeze ndeba imikino ya Espanye ariko agace gato nabonye ubwo bakinaga na Cabo Verde, nasanze afite ejo heza nk'uko nabivuze".
Ronald kandi yavuze ko kubwe ikipe ya Espanye yose ari nziza , bakina neza kandi ko bazabagora mu kibuga.
Ati:"Gusa mbona Espanye nk'ikipe yuzuye. Bakina neza kandi bazatugora"

