Cristiano Ronaldo yashoye miliyoni $7.5 mu kigo cya Herbalife
Imikino

Cristiano Ronaldo yashoye miliyoni $7.5 mu kigo cya Herbalife

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 194 min gusoma
Cristiano Ronaldo yashoye miliyoni $7.5 mu kigo cya Herbalife
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukinnyi w’icyamamare ku Isi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yashoye amafaranga angana na miliyoni 7. 5 z’amadolari ya Amerika mu ikoranabuhanga ry’ubuzima rifitwe na Herbalife, bituma imigabane y’iki kigo izamuka cyane ku isoko ry’imari. Herbalife ni ikigo mpuzamahanga kigura kikanagurisha ibikomoka ku mirire n’ubuzima, cyashinzwe mu 1980, gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kikaba kizwi cyane ku bufatanye n’abakinnyi bakomeye cyane cyane mu mupira w’amaguru. Herbalife yatangaje aya makuru mu nama yo gusuzuma umusaruro w’igihembwe cya kane cy’umwaka, ivuga ko Ronaldo yaguze imigabane ingana ni 10% muri sosiyete yayo y’ishami ry’ikoranabuhanga yitwa HBL Pro2col Software LLC. Iyi sosiyete ikora porogaramu ikusanya amakuru ajyanye n’ubuzima n’imibereho by’abakoresha, ikayakoresha mu kubakorera gahunda zihariye z’imirire n’imyitozo.

Iri tangazo ryaje riherekejwe n’imibare igaragaza ko Herbalife yazamuye igurisha ryayo ry’umwaka wa 2025 ku kigero cya 1% ugereranyije na 2024, mu gihe igurisha ryo mu gihembwe cya kane ryazamutseho 6. 3%. Nubwo Ronaldo asanzwe ari umufatanyabikorwa wa Herbalife kuva mu 2013, iyi ni inshuro ya mbere atangaje ku mugaragaro ko yashoye imari muri iki kigo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Herbalife, Ronaldo yavuze ko iri shoramari ari “intambwe isanzwe ikurikira” mu bufatanye bwabo, ashimangira ko gukorana na Herbalife ari byo bimushishikariza muri iki cyiciro cy’umwuga we. Nyuma y’iri tangazo, imigabane ya Herbalife yazamutse ku kigero kirenze 15% mu gitondo cyo ku wa Kane. Nk’uko urutonde rwa Forbes rwo mu 2025 rubigaragaza, Ronaldo ni we mukinnyi wa mbere uhembwa cyane ku Isi mu mupira w’amaguru, aho yinjiye miliyoni 280 z’amadolari.

Muri ayo, miliyoni zigera kuri 50 yavuye mu bikorwa byo hanze y’ikibuga birimo imishinga ye ya CR7 igizwe n’amahoteli, inzu z’imyitozo ngororamubiri n’amasaha. Umuyoboro we wa YouTube, UR Cristiano, ufite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 77, naho ku mbuga nkoranyambaga zose hamwe akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyari 1. 04.

Mu mpeshyi ya 2026, Ronaldo ateganyijwe gukinira igihugu cye Portugal mu gikombe cy’Isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexique. Ku myaka 41, azaba ari umwe mu bakinnyi bakuru kurusha abandi, anahangana no kugera ku ntego yo gutsinda ibitego 1,000 mu mwuga we. Nubwo yegukanye ibikombe bibiri bya Nations League n’igikombe cya Euro, ntabwo arigera atsinda Igikombe cy’Isi.

Ubufatanye bwa Ronaldo na Herbalife bwatangiye mu 2013, aho yagizwe ambasaderi w’iki kigo ku rwego mpuzamahanga. Nyuma yaho, Herbalife yashyize ku isoko ikinyobwa cya siporo cya Herbalife24 CR7 Drive, cyakozwe ku bufatanye na Ronaldo. Kuri ubu, Ronaldo abarizwa muri Arabiya Sawudite aho akinira ikipe ya Al Nassr.

Herbalife yigeze no gufatanya n’ikipe ya FC Barcelona mu 2010, mu gihe icyo gihe yakoranaga n’umukinnyi Lionel Messi. Nubwo imigabane yayo yazamutse muri iyi minsi, Herbalife imaze imyaka myinshi igorwa n’isoko ry’imari, aho mu myaka itanu ishize imigabane yayo yagabanutse hafi ya bibiri bya gatatu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Imikino

Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, n’abamuhagarariye ndetse n’ikipe ye bahakanye ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe, agasimbuzwa undi muntu usa na we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Imikino

Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).

Nyuma y'uko Gisaka Open volleyball Tournament yarimaze imyaka ibiri itaba yagarutse mu isura nshya ya Kirehe Open Volleyball Tournament. Ikaba izajya iba ngarukamwaka.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice
Imikino

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice

Shema Fabrice nyuma y'umwaka umwe atorewe kuyobora Ferwafa yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu asubitswe mu gihe cy'umwaka

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert
Imikino

FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert

Amavubi ikomeje kwandika amateka mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Pamoja cya 2027 (AFCON 2027 Pamoja), itsindira Cap-Vert iwabo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estádio Nacional Tubarões Azuis

ADAM Yannickiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize