FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne
Imikino

FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 126 min gusoma
FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne
Sanga:
writer.umunsi.com
FC Barcelona yongeye kugaragaza ubuhangange bwayo mu mupira w’amaguru itsinda Real Madrid ibitego 3-2, yegukana igikombe cya Super Cup ya Espagne ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, wabereye i Jeddah muri Arabie Saoudite, ubera abakunzi b’amakipe yombi isomo rikomeye ku ihangana rihora hagati ya izi mpande zombi. Uyu mukino watangiye ugenda gake, amakipe yombi yiga imikinire ya mukeba, bigatuma mu minota ya mbere amahirwe yo gutsinda aba make. Ku munota wa 14, Real Madrid yabonye uburyo bwa mbere bukomeye binyuze kuri Vinicius Junior wateye ishoti rikomeye ari wenyine, ariko umunyezamu wa FC Barcelona, Joan Garcia, awufata neza, atanga icyizere ku ikipe ye. Mu minota ya mbere 30, umukino wakomeje kwigaragaza cyane mu kibuga hagati, aho nta kipe n’imwe yashoboraga kurema uburyo bufatika bwo gutsinda. Gusa ku munota wa 36, FC Barcelona yabashije gufungura amazamu, Raphinha atsinda igitego ku mupira mwiza wari wahawe na Fermin Lopez, awinjiza mu rubuga rw’amahina acenga myugariro, atera ishoti rikomeye ryabonye inshundura. Nyuma y’iki gitego, FC Barcelona yakomeje gusatira cyane ishaka gutsinda ikindi gitego, ibona amakoni abiri akurikirana, ariko umunyezamu Thibaut Courtois aba nyirabayazana wo gukiza Real Madrid. Igice cya mbere kigeze hafi kurangira, umusifuzi yongereye iminota itatu y’inyongera, ari na ho Real Madrid yaboneye amahirwe yo kwishyura. Ku munota wa 45+2, Vinicius Junior yongeye kwerekana ubuhanga bwe, acenga myugariro ba FC Barcelona, yinjiza igitego cyo kwishyura. Ibyishimo by’abafana ba Real Madrid ntibyamaze kabiri kuko ku munota ukurikijeho, FC Barcelona yahise isubirana amahirwe itsinda igitego cya kabiri. Pedri yatanze umupira mwiza kuri Robert Lewandowski wasize myugariro ba Real Madrid, aroba Courtois, umupira ujya mu izamu. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Real Madrid na yo yahise yishyura ku gitego cyavuye kuri koroneri, umupira ukubita igiti cy’izamu ukisanga kuri Gonzalo Garcia wari wahagaze neza awinjiza igitego. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, bikomeza gukongeza ihangana. Mu gice cya kabiri, Real Madrid yagarutse ifite imbaraga nyinshi, ishaka gutsinda igitego cya gatatu. Ku munota wa 50, Vinicius Junior yongeye kugerageza amahirwe ku ishoti rikomeye yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina, ariko Joan Garcia yongeye kwigaragaza akuramo umupira neza. Umukino wakomeje kugenda urushaho kuryoha, kugeza ku munota wa 73, ubwo Raphinha yongeye kwandika amateka y’uyu mukino atsindira FC Barcelona igitego cya gatatu ku mupira yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ujya mu izamu nta n’umwe uwukoraho. Iki gitego cyahise gitanga icyizere gikomeye ku bakinnyi n’abafana ba FC Barcelona. Ku munota wa 90, FC Barcelona yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo Franky de Jong yeretswe ikarita itukura kubera ikosa rikomeye yakoreye Kylian Mbappé, bituma ikipe ye isigarana abakinnyi 10. Umusifuzi yongeyeho iminota itanu y’inyongera, Real Madrid iyikoresha yose ishaka igitego cyo kwishyura. Muri iyi minota, Real Madrid yabonye amahirwe akomeye binyuze ku mupira Rodrygo yahinduye imbere y’izamu, ariko Alvaro Carreras awuteye ugasanga Joan Garcia yongeye kuba igihangange awufata neza, ahagarika icyari kuba igitego cyo kwishyura. Umukino warangiye FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-2, yongera kwegukana Super Cup ya Espagne, iba inshuro ya 16 iyi kipe itwaye iki gikombe mu mateka yayo. Uyu mukino wanabereye umutoza Hansi Flick amateka mashya, kuko yakomeje urugendo rwe rwo kudatsindwa mu mikino umunani ya nyuma ya nyuma aherukaga gutoza. Iyi ntsinzi yashimangiye ko FC Barcelona ikomeje kuba imwe mu makipe akomeye kandi ahatana ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru wa Espagne.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize