Hatangajwe igihe Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 izatangirira
Imikino

Hatangajwe igihe Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 izatangirira

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 150 byayeho5 min gusoma
Hatangajwe igihe Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 izatangirira
Sanga:

Rwanda Premier League yatangaje ko BK Pro League 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, isozwe ku wa 30 Gicurasi 2027.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, Rwanda Premier League yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru igihe shampiyona izatangirira.

Ingengabihe y’uko amakipe azahura muri Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku itariki ya 4 Nzeri 2026 yarateguwe, ndetse izashyirwa hanze nyuma y’uko hamenyekanye amakipe azamanuka mu Cyiciro cya Kabiri n’azazamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Biteganyijwe ko amakipe yo muri Sudan ari yo Al Hilal SC na Al Merrikh SC azongera gukina muri iyi shampiyona, zikuzuza amakipe 18 nk’uko byari bimeze umwaka ushize.

Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Al Hilal SC ifite amanota 73, igakurikirwa na APR FC ifite amanota 59, Al Merrikh SC ya gatatu ifite amanota 58 naho Rayon Sports ikaba iya kane n’amanota 51.

Amakipe arwanira kuguma mu Cyiciro cya Mbere ni AS Muhanga ifite amanota 27 ku mwanya wa 17 na Rutsiro FC ya 18 n’amanota 26.

Gikundiro.jpeg

Inkuru zerekeye