Ibigaragaza umukobwa uzavamo umugore mwiza
Inkuru z'urukundo

Ibigaragaza umukobwa uzavamo umugore mwiza

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 123 min gusoma
Ibigaragaza umukobwa uzavamo umugore mwiza
Sanga:
writer.umunsi.com

Kubaka urugo rukomeye bisaba indangagaciro, imico myiza n’imitekerereze myiza iri ku rwego rwiza. Nubwo nta muntu utunganye, hari ibintu bigera ku munani cyangwa icumi bishobora kugaragaza ko umukobwa ashobora kuzavamo umugore mwiza ubereye umugabo we. Ibi bintu si ubwiza bw’inyuma, ahubwo ni imyitwarire, imitekerereze n’uko afata inshingano ze mu buzima bwa buri munsi.

1. Kubaha abandi: Umukobwa wubaha ababyeyi, abakuru n’abandi bose , abo aruta cyangwa abamuruta aba afite umutima wuje ikinyabupfura. Icyubahiro ni inkingi y’urugo, kuko gituma habaho ituze n’agaciro hagati y’abashakanye.

Bityo twavuga ko kuba akora ibyo neza adahaswe bishobora kuzatuma aba umugore mwiza. 2. Kugira umutima w’impuhwe n’ubugwaneza: Ubugwaneza butuma umuntu yita ku bandi atabikoreshejwe ku gahato.

Umukobwa ugira impuhwe aba ashoboye kwita ku muryango no kuwugirira neza. Bityo yaza umugore mwiza mu rugo akamenya kwita ku bantu bose. 3.

Kwemera kuganira no kumva: Urugo rwiza rwubakwa n’abaganira. Umukobwa ushobora kuvuga ibitekerezo bye mu bwubahane kandi akanumva iby’abandi aba afite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane mu mahoro. 4.

Kuba umunyakuri: Ukuri ni umusingi w’icyizere. Umukobwa utinya kubeshya kandi wicisha bugufi iyo yakoze ikosa aba ashobora kubaka umuryango wuzuye icyizere. 5.

Gufata inshingano: Umukobwa witangira amasomo, akazi cyangwa imirimo yo mu rugo aba agaragaza ko ashoboye kwihagararaho no gukora ibyo ashinzwe atabitegetswe buri gihe. 6. Kugira gahunda no kwitwararika: Umuntu ugira gahunda mu byo akora, uzi guteganya no kuzigama, aba ashobora gufasha umuryango gutera imbere no gukoresha neza umutungo.

7. Kwihangana no kugumana ituze: Ubuzima ntibubura imbogamizi. Umukobwa uzi kwihangana no kudahutira kurakara aba ashobora kurinda amahoro y’urugo igihe habayeho ikibazo.

8. Kugira icyerekezo cy’ubuzima: Umukobwa ufite inzozi n’intego aba azi aho ashaka kugana. Ibi bituma ashobora gufatanya n’uwo bazubakana kubaka ejo hazaza heza.

9. Gukunda no kwita ku bandi: Urukundo si amagambo gusa, ni ibikorwa. Umukobwa ugaragaza urukundo mu bikorwa bya buri munsi aba afite umutima wubaka.

10. Isuku n’ubwitange: Isuku y’umubiri, iy’ibidukikije n’ubwitange mu gukora ibyiza bigaragaza ko umuntu yifitiye agaciro kandi ashaka gutuma aho atuye haba heza. Umukobwa uzavamo umugore mwiza agaragazwa n’imico ye n’indangagaciro ze kuruta uko agaragazwa n’ubwiza bw’inyuma.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize