Kiyovu Sports Club: Mark Simon Harrison yatangiye gutoza
Imikino

Kiyovu Sports Club: Mark Simon Harrison yatangiye gutoza

ADAM Yannick2026 Kanama 134 min gusoma
Kiyovu Sports Club: Mark Simon Harrison yatangiye gutoza
Sanga:
writer.umunsi.com

Kiyovu Sports Club yasinyishe umutoza mushya Mark Simon Harrison ukomaka mu gihugu cy'ubwongereza uje asimbura Haringingo wagiye muri Rayon Sports Fc Shampiyona itararangiye.

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Club yatangije imyitozo ye ya mbere nyuma yo kugirwa umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Club Yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 10 Kanama 2026 aho yakiriwe n'abayobozi ndetse n'abakunzi bayo bari bayobowe na Minani Hemed umuvugizi wa Kiyovu Sports Club ndetse akaba n'Umuyobozi w'abakunzi ba Kiyovu Sports Club ku Rwego rw'Igihugu.

Umutoza Mark Simon Harrosn akomoka mu gihugu cy'ubwongereza.

Mark Harrosn yavukiye mu bwongereza tariki 10 Ukuboza 1960 bivuze ko afite imyaka 66 kuko azayuzuza mu kwezi kwa cumi n'abiri.
Yakinnye mu ikipe ya Southampton Aho yari umuzamu
Nyuma yakomereje mu ikipe ya Port Vale, Stoke City aho yasoreje gukina mu ikipe ya Hallenic, yakinnye imikino 233 kuva mu mwaka 1977 kugeza mu 1989.

Yatangiye umwuga wo gutoza mu mwaka wa 2000 nibwo yatangiye gutoza amakipe y'ibihugu yo muri Aziya n'Afurika. Aho Aho yatoje ikipe y'igihugu ya Bangladesh...
Akaba afite impamabumenyi mu gutoza yo mu bihugu
by'iburayi (Licence A)


Mark Simon Harrison ubwo yagaraniga n'abakinnyi mbere yo gutangira imyitozo
Mark Simon Harrison ubwo yagaraniga n'abakinnyi mbere yo gutangira imyitozo

Mark Simon Harrison ntabwo ari mushya muri Afurika kuko yahamaze imyaka itandatu atoza ndetse aba n'umuyobozi wa tekinike mu makipe atandukanye. Amakipe yatoje muri Afurika harimo Fortune,Hurriya,
Mpumalanga Black Aces, Afurika Warriors,Bay Stars, Chippa United, Golden Arrows, CAPS United na Township Rollers muri 2015-2016 ku gikombe cya shampiyona ya Botswana ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Mascom Top 8 mbere y'uko agirwa Umuyobozi wa Tekinike ya Baroka muri Afurika y'epfo.


Mark Simon Harrison ubwo yarebaga uko abakinnyi barimo bakora imyitozo
Mark Simon Harrison ubwo yarebaga uko abakinnyi barimo bakora imyitozo

Muri Nyakanga 2017, yinjiye mu ikipe ya Zimbabwe Premier Soccer League Harare City nk'umuyobozi wa tekiniki.
Harare yatwaye igikombe cya Zimbabwe mu 2017 itsinze How Mine ibitego 3-1.

Mu 2018, yabaye umutoza w'iyi kipe maze yifatanya n'umuhungu we Ryan Harrison, winjiye muri iyi kipe nk'umunyezamu.

Ku ya 8 Mutarama 2020, yagizwe umutoza mukuru wa Highlanders yo muri Zimbabwe Premier Soccer League ku masezerano y'imyaka ibiri.

Ku ya 1 Kanama 2021, Harrison yagizwe umutoza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya. Yagerageje gushyira mu ikipe uburyo bwo gusatira.
Yatandukanye nayo ku ya 29 Mutarama 2022.

Ku ya 27 Nzeri 2022, Harrison yagizwe umuyobozi wa tekiniki mu ikipe ya Mighty Wanderers yo muri Super League of Malawi ku masezerano y'imyaka ibiri.
ikipe yari inyuma y'ikipe ya Nyasa Big Bullets yayoboye shampiyona amanota 15 ubwo yahabwaga inshingano.
Yavuye muri iyi kipe nyuma yo kurangiza ari uwa gatatu muri shampiyona ya 2023 Super League of Malawi, ahita asubira mu Bwongereza.

Mark Harrison wagiye gutoza Kiyovu Sports Club asimbuye Haringingo Francis Christian wagiye gutoza Rayon Sports Club

Kuva Haringingo yava muri Kiyovu Sports Club, ntabwo yigeze ishaka undi mutoza mukuru ahubwo inshingano zasigaranye Sebarera Ayubu Khaliru wari usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga.

Mark Harrison azungirizwa na Rubangura Omar wahoze muri Rutsiro FC wamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports Club ndetse na Sebarera Ayubu Khaliru wongerera ingufu wongereye amasezerano batazira ‘Urucaca’.


Umutoza Mark Simon Harrison n'abungiriza be
Umutoza Mark Simon Harrison n'abungiriza be

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 14 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize