Manchester City itsinze Liverpool igakomeza gushyira igitutu kuri Arsenal
Imikino

Manchester City itsinze Liverpool igakomeza gushyira igitutu kuri Arsenal

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 94 min gusoma
Manchester City itsinze Liverpool igakomeza gushyira igitutu kuri Arsenal
Sanga:
writer.umunsi.com
Manchester City yabonye intsinzi ikomeye itsinze Liverpool ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Anfield Road ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026. Uyu mukino wari utegerejwe cyane kuko Manchester City yashakaga intsinzi yayifasha gukomeza gukurikira Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona, mu gihe Liverpool nayo yifuzaga amanota atatu kugira ngo ikomeze kwiyubaka no kuzamuka ku rutonde. Umukino watangiye amakipe yombi akinira hejuru, umupira ugenda wihuta hagati mu kibuga no mu bice by’imbere. Manchester City ni yo yabanje kwiharira umupira cyane mu minota ya mbere, ariko Omar Marmoush na Antione Semenyo ntibashoboye kubyaza umusaruro amahirwe babonaga. Nyuma y’iminota igera kuri 30, Liverpool yatangiye gukina neza isatira bikomeye binyuze kuri Mohammed Salah na Hugo Ekiitike, ariko na yo ntibasha kubona igitego. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri, Liverpool yagarukanye imbaraga nyinshi, ihusha uburyo bukomeye Hugo Ekiitike yari abonye ari wenyine imbere y’izamu. Yakomeje gusatira, ku munota wa 64, umupira wavanywe mu izamu rya Manchester City ujyanwa muri koruneri nyuma y’ishoti rya Florian Wirtz. Ku munota wa 74, Liverpool yabashije gufungura amazamu kuri Coup Franc nziza yatewe na Dominik Szoboszlai, umupira ujya mu izamu ntawe ubasha kuwukuramo. Manchester City ntiyatinze gusubiza, yiyongera imbaraga mu busatirizi. Ku munota wa 83, Bernardo Silva yishyuriye City ku mupira yahawe na Erling Haaland akoresheje umutwe, atsinda igitego cyo kunganya. Iminota irindwi y’inyongera yongeweho, maze ku munota wa 90+1, umusifuzi atanga penaliti ku ikosa Alisson Becker yakoreye Matheus Nunes mu rubuga rw’amahina. Erling Haaland yayitsinzemo atsindira Manchester City igitego cy’intsinzi. Liverpool yagerageje kwishyura mu minota ya nyuma, ariko Gianluigi Donnarumma arokora Manchester City ku ishoti rikomeye rya Alexis Mac Allister. Nyuma yaho, Dominik Szoboszlai yeretswe ikarita itukura, Liverpool isigarana abakinnyi 10. Umukino warangiye Manchester City itsinze Liverpool ibitego 2-1, inongera kuyitsindira iwayo nyuma y’imyaka 23. Manchester City yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 50, irushwa amanota atandatu na Arsenal ya mbere, mu gihe Liverpool iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 39. Mu wundi mukino wabaye kuri uwo munsi, Crystal Palace yatsinze Brighton igitego 1-0.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Imikino

Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, n’abamuhagarariye ndetse n’ikipe ye bahakanye ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe, agasimbuzwa undi muntu usa na we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).
Imikino

Volleyball: Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 yagarutse ku nshuro yayo ya kane(4).

Nyuma y'uko Gisaka Open volleyball Tournament yarimaze imyaka ibiri itaba yagarutse mu isura nshya ya Kirehe Open Volleyball Tournament. Ikaba izajya iba ngarukamwaka.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice
Imikino

Football:Me Gasarabwe Claudine niwe Muyobozi wa Ferwafa w'agateganyo nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice

Shema Fabrice nyuma y'umwaka umwe atorewe kuyobora Ferwafa yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atandatu asubitswe mu gihe cy'umwaka

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert
Imikino

FOOTBALL: AFCON 2027 Pamoja Amavubi yakotaniye u Rwanda muri Cap-Vert

Amavubi ikomeje kwandika amateka mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Pamoja cya 2027 (AFCON 2027 Pamoja), itsindira Cap-Vert iwabo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estádio Nacional Tubarões Azuis

ADAM Yannickiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize