Manchester City itsinze Liverpool igakomeza gushyira igitutu kuri Arsenal
Imikino

Manchester City itsinze Liverpool igakomeza gushyira igitutu kuri Arsenal

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 94 min gusoma
Manchester City itsinze Liverpool igakomeza gushyira igitutu kuri Arsenal
Sanga:
writer.umunsi.com
Manchester City yabonye intsinzi ikomeye itsinze Liverpool ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Anfield Road ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026. Uyu mukino wari utegerejwe cyane kuko Manchester City yashakaga intsinzi yayifasha gukomeza gukurikira Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona, mu gihe Liverpool nayo yifuzaga amanota atatu kugira ngo ikomeze kwiyubaka no kuzamuka ku rutonde. Umukino watangiye amakipe yombi akinira hejuru, umupira ugenda wihuta hagati mu kibuga no mu bice by’imbere. Manchester City ni yo yabanje kwiharira umupira cyane mu minota ya mbere, ariko Omar Marmoush na Antione Semenyo ntibashoboye kubyaza umusaruro amahirwe babonaga. Nyuma y’iminota igera kuri 30, Liverpool yatangiye gukina neza isatira bikomeye binyuze kuri Mohammed Salah na Hugo Ekiitike, ariko na yo ntibasha kubona igitego. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri, Liverpool yagarukanye imbaraga nyinshi, ihusha uburyo bukomeye Hugo Ekiitike yari abonye ari wenyine imbere y’izamu. Yakomeje gusatira, ku munota wa 64, umupira wavanywe mu izamu rya Manchester City ujyanwa muri koruneri nyuma y’ishoti rya Florian Wirtz. Ku munota wa 74, Liverpool yabashije gufungura amazamu kuri Coup Franc nziza yatewe na Dominik Szoboszlai, umupira ujya mu izamu ntawe ubasha kuwukuramo. Manchester City ntiyatinze gusubiza, yiyongera imbaraga mu busatirizi. Ku munota wa 83, Bernardo Silva yishyuriye City ku mupira yahawe na Erling Haaland akoresheje umutwe, atsinda igitego cyo kunganya. Iminota irindwi y’inyongera yongeweho, maze ku munota wa 90+1, umusifuzi atanga penaliti ku ikosa Alisson Becker yakoreye Matheus Nunes mu rubuga rw’amahina. Erling Haaland yayitsinzemo atsindira Manchester City igitego cy’intsinzi. Liverpool yagerageje kwishyura mu minota ya nyuma, ariko Gianluigi Donnarumma arokora Manchester City ku ishoti rikomeye rya Alexis Mac Allister. Nyuma yaho, Dominik Szoboszlai yeretswe ikarita itukura, Liverpool isigarana abakinnyi 10. Umukino warangiye Manchester City itsinze Liverpool ibitego 2-1, inongera kuyitsindira iwayo nyuma y’imyaka 23. Manchester City yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 50, irushwa amanota atandatu na Arsenal ya mbere, mu gihe Liverpool iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 39. Mu wundi mukino wabaye kuri uwo munsi, Crystal Palace yatsinze Brighton igitego 1-0.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 3 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 14 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize