Menya impamvu mu gitondo abagabo benshi babyuka igitsina cyabo gihagaze
Inkuru z'urukundo

Menya impamvu mu gitondo abagabo benshi babyuka igitsina cyabo gihagaze

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 63 min gusoma
Menya impamvu mu gitondo abagabo benshi babyuka igitsina cyabo gihagaze
Sanga:
writer.umunsi.com

Abantu benshi bibaza impamvu abagabo benshi babyuka mu gitondo bumva bafite irari ryinshi ryo gutera akabariro kurusha mu bindi bihe by’umunsi. Ibi si ibintu biba ku bw’impanuka cyangwa ku bushake gusa, ahubwo bifite ibisobanuro bifatika bishingiye ku mikorere y’umubiri, imisemburo n’imiterere y’ubwonko bw’umuntu. Icya mbere, impamvu ikomeye ni ihindagurika ry’imisemburo mu mubiri.

Mu gitondo kare, cyane cyane mbere yo kubyuka, umubiri w’umugabo uba ufite testosterone iri hejuru cyane. Testosterone ni umusemburo ugira uruhare runini mu irari rishingiye ku gitsina, imbaraga ndetse no mu mitekerereze. Uko umubare wayo wiyongera, ni ko n’ibyifuzo byo gutera akabariro bishobora kwiyongera.

Icya kabiri, abagabo benshi babyuka bafite igitsina gihagaze (bizwi nka morning erection). Ibi biterwa ahanini n’uko mu gihe cyo gusinzira cyane, amaraso agenda neza mu mubiri, imitsi ikaruhuka, bityo amaraso akinjira mu gitsina bitagoranye. Ibi bituma umugabo abyuka yumva afite imbaraga z’umubiri kandi yumva yanakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kabone n’iyo nta nzozi zerekeye akabariro yaba yarose.

Indi mpamvu ni uko mu gitondo ubwenge buba bwaruhutse neza. Nta mihangayiko myinshi iba igihari, imirimo y’umunsi iba itaratangira, bityo ibitekerezo by’umuntu bikaba byeruye kandi bitaruhijwe n’ikintu icyo ari cyo cyose. Ibi bituma ibyiyumvo by’irari n’ubwuzu biza byoroshye kurusha ku manywa, igihe umuntu aba ahangayikishijwe n’akazi n’izindi nshingano.

Nanone kandi, akabariro ko mu gitondo gashobora gufatwa nk’uburyo bwo kugaragaza urukundo no guhura hagati y’abashakanye bataruhijwe n’imirimo cyangwa ngo umwe muri boa be afite ibitekerezo bindi bituruka ku kazi cyangwa ikindi kintu cyagakomye mu nkokora uwo murimo. Umubiri uba uruhutse, imbaraga ziba zihari, kandi igihe kikaba kitabashije kuvogerwa n’ibibazo byo ku manywa nk’uko twabigarutseho. Ibi bituma abagabo benshi bumva mu gitondo ari bwo bwiza bwo kwegera uwo bashakanye.

Kuba abagabo benshi babyuka mu gitondo bashaka gutera akabariro ni ihuriro ry’impamvu nyinshi zirimo imisemburo, imikorere y’umubiri, ituze ry’ubwonko n’imiterere y’igihe ubwacyo. Si ikintu kidasanzwe cyangwa gihangayikishije cyakujyana kwa muganga ahubwo ni igice gisanzwe cy’imibereho y’umuntu. Icy’ingenzi ni ukugirana ubwumvikane n’uwo mwashakanye, buri wese akubaha ibyiyumvo n’uko undi yiyumva muri icyo gihe.

Isoko: Healthline

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize