Umunsi.com
Nyuma y’imyaka itari mike Lil Chance atagaragara muri muzika yongeye gutangira bundi bushya ashyira hanze iyo yise ‘Fall In Love’ – VIDEO
Uncategorized

Nyuma y’imyaka itari mike Lil Chance atagaragara muri muzika yongeye gutangira bundi bushya ashyira hanze iyo yise ‘Fall In Love’ – VIDEO

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukwakira 33 min gusoma
Nyuma y’imyaka itari mike Lil Chance atagaragara muri muzika yongeye gutangira bundi bushya ashyira hanze iyo yise ‘Fall In Love’ – VIDEO

Umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu wamamaye mu ndirimbo zitandukanye mu myaka yatambutse Lil Chance , kuri ubu yongeye gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Fall In Love’ gusa ahishura izindi ndirimbo ziraza ziyikurikiye.   Umuhanzi Lil Chance ni umwe mu bafite izina rikomeye muri muzika y’Akarere ka Rubavu. Lil Chance yakoranye n’abahanzi batandukanye kuva muuri 2010 na mbere yaho , barimo Itsinda ry’Abami Ku Kirwa ndetse na Fawaz .

Yakoze indirimbo yise ‘Icyawe nicyo cyanjye’ [Yakozwe mu 2013, isohoka tariki 30 Ukuboza ] yatumye amenyekana mu Karere ka Rubavu ndetse no mu banyarwanda by’umwihariko abakurikiranaga umuziki Nyarwanda muri uwo mwaka.     Lil Chance waje kugenda atavuze hashize igihe kinini ahugiye ku mishinga y’indirimbo yaje no gushyira hanze imwe muri zo. Uyu muhanzi yadutangarije ko afite EP ishobora kuzagaragaraho umuhanzi Christopher , gusa kuri ubu yashyize hanze iyo yise ‘Fall In Love’ yakozwe mu buryo bw’amashusho na Director Big Deal amajwi akora n’umu-producer uri kuzamuka neza mu Karere ka Rubavu Berts Beatz.

  Fall In Love ni indirimbo igaragaramo gutegura cyane uhereye ku majwi ndetse ukagera no ku mashusho yayo yafatiwe ahantu heza mu Kiyaga cya Kivu kuri El Classico Beach kwa West. Ni indirimbo y’urukundo aho Lil Chance atangira yiyegereza umukunzi we amubwira ko amukunda cyane. Iyi ndirimbo yagizwemo uruhare n’abantu batandukanye by’umwihariko ‘Da luuma Entertainment’.

[embed]https://www. youtube. com/watch? pG1GbTes[/embed]  

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Perezida Kagame yaburiye abantu bagicuruza ibyuma avuga ko bitazihanganirwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yaburiye abantu bagicuruza ibyuma avuga ko bitazihanganirwa

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda itazongera kurebera abenga cyangwa bakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izwi nka “ibyuma”, kuko zikomeje guteza urupfu n’ibibazo by’ubuzima ku Banyarwanda.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Umuhanzi Nyarwanda Element na Ne-Yo bakoranye indirimbo
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Nyarwanda Element na Ne-Yo bakoranye indirimbo

Element umaze igihe atari mu Rwanda ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere, yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga
Iyobokamana

‎Perezida wa Uganda yifatanyije n'umukobwa we wagizwe Bishop amusabira umugisha n'imbaraga

‎Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifatanyije n'umukobwa we Patience Rwabwogo wagizwe Bishop mu itorero yari amazemo imyaka igera kuri 20.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 13 yashize
‎Tom Close yateguje Album y'indirimbo 16 iriho izo yakuranye n'abaraperi gusa
Imyidagaduro

‎Tom Close yateguje Album y'indirimbo 16 iriho izo yakuranye n'abaraperi gusa

‎Umuhanzi Tom Close yateguje umuzingo (Album) yise 'Sunshine' irimo indirimbo zitandukanye zahotse ndetse n'indirimbo zitari zasohoka yaherukaga guteguza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Rayon Sports Women FC yatengushye abakunzi bayo mu mikino ya CAF Women's Champions League
Imikino

Rayon Sports Women FC yatengushye abakunzi bayo mu mikino ya CAF Women's Champions League

Rayon Sports Women FC yatangiye nabi irushanwa rya CAF Women's Champions League CECAFA QUALFIERS nyuma yo kunganya na Mafunzo Women FC yo muri Zanzibar

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Rayvanny yaririmbye uburanga bw'abakobwa n'abagore b'u Rwanda abavuga ubwiza
Imyidagaduro

Rayvanny yaririmbye uburanga bw'abakobwa n'abagore b'u Rwanda abavuga ubwiza

‎Chui [Rayvanny ] umuhanzi w’Umunyatanzaniya yatunguranye asohora indirimbo nshya yise “Rwanda”, agarukamo ubwiza bw’Abanyarwandakazi ndetse anavuga amazina y’abakobwa n’abagore bazwi mu Rwanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize