Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi
Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 123 min gusoma
Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, gikurikira umukino wa shampiyona warangiye Amagaju FC itsinzwe ibitego 8-0 na Al Hilal SC, umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu masaha y’ijoro. Uyu mukino wabaye nk’intandaro yo gufata icyemezo kirimo impinduka zikomeye mu buyobozi bwa tekiniki bw’iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe.

Ubuyobozi bw’Amagaju FC bwagaragaje ko butishimiye umusaruro mubi umaze igihe ugaragara, kandi ko butakibona icyizere cy’uko abatoza bari bahari bashobora gutuma iyi kipe igera ku ntego zari zarashyizweho mu ntangiriro z’umwaka w’imikino. Umuvugizi w’Amagaju FC yatangaje ko batandukanye n’abatoza bose, barimo umutoza mukuru, abamwungirije ndetse n’abashinzwe imyitozo yihariye n’abazamu. Yasobanuye ko impamvu nyamukuru y’iki cyemezo ari uko ibyari byumvikanyweho mu masezerano bitubahirijwe, cyane cyane bijyanye n’umwanya ikipe yagombaga kuba iriho muri shampiyona.

Mbere y’uko shampiyona itangira, ubuyobozi bw’ikipe bwari bwarumvikanye n’abatoza ko Amagaju FC izarangiza umwaka iri nibura ku mwanya wa gatanu. Gusa uko imikino yagendaga itambuka, byagiye bigaragara ko iyo ntego itashobokaga kugerwaho. Mu mikino y’igice kibanza, nta kimenyetso cyagaragazaga iterambere ryatuma iyi kipe igaruka mu makipe ahatanira imyanya myiza.

Uretse umusaruro mubi mu kibuga, ubuyobozi bwashinjije abatoza kuzana abakinnyi batari ku rwego rwasabwa, bikaba byaratumye ikipe itabasha guhagarara neza mu mikino ya shampiyona. Ibi byatumye icyizere ubuyobozi bwari bufite gikomeza kugabanuka, bityo hafatwa icyemezo cyo guhindura icyerekezo hakiri kare. Kugeza ubu, Amagaju FC iri ku mwanya wa 17 ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo, ifite amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16 nyuma yo gukina imikino 16.

Iyi kipe isigaje umukino umwe w’igice kibanza, izahuramo na APR FC, mbere y’uko hatangira igice cya kabiri cya shampiyona. Iki cyemezo cyo gusezerera abatoza bose kigaragaza ko Amagaju FC yifuza gutangira bushya no gushaka ibisubizo byihuse bizafasha ikipe kwirinda kumanuka mu cyiciro no gusubirana icyizere cy’abafana bayo. Abakunzi b’iyi kipe bakomeje gutegereza kureba icyerekezo gishya ubuyobozi buzafata mu gushaka abatoza bashya bazashobora kuyifasha kwikura mu bibazo irimo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 18 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize