Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Element na DJ Marnaud bazasusurutsa ibirori byo guherekeza umwaka by’abakunzi ba Golf
Uncategorized

Element na DJ Marnaud bazasusurutsa ibirori byo guherekeza umwaka by’abakunzi ba Golf

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukuboza 293 min gusoma
Element na DJ Marnaud bazasusurutsa ibirori byo guherekeza umwaka by’abakunzi ba Golf

Umuhanzi akaba na Producer Mugisha Robinson uzwi ku izina rya Element, afatanyije na DJ Marnaud umaze kumenyekana cyane mu kuvanga imiziki, bazasusurutsa ibirori byihariye bigamije guherekeza umwaka wa 2025 ku bakunzi b’umukino wa Golf n’abandi bazabyitabira. Ibi birori bizabera mu gikorwa cyiswe “The Last Swing”, giteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, ku kibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali. Ni igikorwa kigamije guhuriza hamwe abanyamuryango ba Golf n’abandi bantu batandukanye, bagasabana, bishimira isozwa ry’umwaka mu mwuka w’imyidagaduro n’ubusabane.

Abazasusurutsa abazitabira iki gikorwa barimo DJ Marnaud, DJ Higa, DJ Inno na DJ Chriss, mu gihe Element ari we muhanzi mukuru uzataramira imbaga. Byitezwe ko umuziki uzacurangwa uzahuza injyana zitandukanye, bigaha abazitabira amahirwe yo kwishimira ibihe byiza byo guherekeza umwaka. Mu kiganiro cyatanzwe, Wilson Mugwema, Umuyobozi wa Sensitive Group ifatanyije na Kigali Golf mu gutegura iki gikorwa, yasobanuye ko intego nyamukuru ari ugufungurira abantu batari abanyamuryango ba Golf amahirwe yo kugera kuri serivisi zitangirwa kuri icyo kibuga no gusabana n’abandi.

Yagize ati twateguye iki gikorwa mu rwego rwo guha amahirwe abantu batari abanyamuryango ba Golf bakaza gusabana n’abanyamuryango. Asobanura ko mu busanzwe aho hantu haharirwa abanyamuryango gusa, ariko kuri iyi nshuro bifuje gufungurira n’abandi bose bashaka kuza guherekeza umwaka wa 2025 mu byishimo. Wilson yanatangaje kandi ko uretse Element, hari undi muhanzi uzamenyekana mu minsi iri imbere, mu gihe Bianca ari we uzaba ayoboye iki gikorwa nk’umushyushyarugamba.

Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yo gusohoka, gutemberera muri Golf no kwishimira serivisi zitangirwa muri Kigali Golf mu buryo bwagutse. Mu minsi ishize, Kigali Golf Resorts & Villas yakomeje kwagura ibikorwa byayo, yongeramo ibikorwaremezo bitandukanye birimo ibibuga bya Tennis, Gym n’inzu zigezweho zakira abakinnyi ba Golf n’abakunzi b’uyu mukino. Ibi byatumye umubare w’abantu bahagana wiyongera cyane.

Kugeza ubu, Kigali Golf Resorts & Villas ifite abanyamuryango 726, barimo 566 bakina umukino wa Golf. Icyakora, iki gikorwa ni cyo cya mbere kigiye gutuma abatari abanyamuryango bemererwa gukoresha zimwe muri serivisi zitangirwa aho, binyuze mu birori byatewe inkunga na Sensitive Group. The Last Swing iteganyijwe kuba igikorwa gihuriza hamwe imyidagaduro, siporo n’imibanire myiza, kikazaha umwaka wa 2025 isozwa ridasanzwe ku bakunzi ba Golf n’abandi bazacyitabira.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye
INKURU NYAMUKURU

Abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
NESA igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
INKURU NYAMUKURU

NESA igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, saa munani z’amanywa (2:00 PM).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
AFC-M23 yatangaje umubare w’abapfiriye mu nkongi y’umuriro y’i Bukavu
Hanze

AFC-M23 yatangaje umubare w’abapfiriye mu nkongi y’umuriro y’i Bukavu

Ihuriro AFC-M23 ryatangaje ko abana n’abanyeshuri 24, barimo abakobwa 19 n’abahungu batanu, ari bo bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye amazu yo mu gace ka Tshimpunda ho muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben
Akazi

Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF
Hanze

AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF

Umukuru w'Igihugu cya Amerika Donald Trump, yasezeranyije ko buri muntu mukuru ufite ubwenegihugu bwa Amerika azahabwa amadolari 5,000, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani ritsinze amatora ya manda yo hagati rikagumana ubuyobozi mu Nteko Ishinga Amategeko.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026
Imikino

Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026

Abakinnyi b’Abanyafurika umunya Morocco Achraf Hakimi n'umunya Senegal Sadio Mané bari mu bakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or 2026, mu gihe Afurika ifite abandi bakinnyi bahataniye ibihembo bitandukanye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 kuva ibi bihembo byatangira gutangwa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize