Umunsi.comstudent.umunsi.comwriter.umunsi.com
Pakistan: Nyuma y’umunsi umwe bakoze ubukwe, batwitswe na gaz yo gutekesha barapfa
Uncategorized

Pakistan: Nyuma y’umunsi umwe bakoze ubukwe, batwitswe na gaz yo gutekesha barapfa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 124 min gusoma
Pakistan: Nyuma y’umunsi umwe bakoze ubukwe, batwitswe na gaz yo gutekesha barapfa

Mu gihugu cya Pakistan habaye impanuka ikomeye yateye agahinda kenshi, aho umugabo n’umugore bari bamaze umunsi umwe gusa bakoze ubukwe bapfuye bazize gaz yo gutekesha yaturikiye mu rugo rwabo. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2026, mu Murwa Mukuru Islamabad, aho aba bageni bari basinziriye mu nzu bari batuyemo nyuma y’ibirori by’ubukwe. Nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri Pakistan, icupa ryarimo gaz yo gutekesha ryaturitse igihe aba bageni n’abandi bari mu rugo basinziriye.

Gaz yari yasohotse mu buryo batazi, ikomeza kwirundanya mu cyumba kugeza igeze ku rwego rwo guturika, bituma habaho inkongi ikomeye yahise ihitana ubuzima bw’abantu benshi. Uretse aba bageni, abandi bantu batandatu barimo abari mu muryango n’abashyitsi bari baraye aho na bo bahise bitaba Imana, mu gihe abandi bakomerekejwe bikomeye. Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Moya ku isaha yo muri Pakistan, ari yo Saa Kumi ku isaha yo mu Rwanda.

Uretse abageni, iyi nkongi yahitanye kandi nyina w’umugabo wari washyizeho ubukwe hamwe n’abandi bo mu muryango. Ni ibyago byasigiye agahinda n’akababaro umuryango mugari n’inshuti zabo, cyane ko byabaye mu gihe bakiri mu byishimo by’umunezero w’ubukwe. Uretse gutwara ubuzima bw’abantu umunani, iyi mpanuka yangije bikomeye inzu aba bageni barimo ndetse n’izindi nzu eshatu z’abaturanyi babo.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagaragaje ko inkongi yatewe n’iturika rya gaz yari yarabanje kwisakaza mu cyumba cyose, bituma ubwo hageraga akantu gato gatera umuriro, hahita habaho iturika rikomeye. Perezida wa Sena ya Pakistan, Yusuf Raza Gilani, yatangaje ko iyi ari impanuka y’akababaro ikomeye cyane yahinduye ibyishimo by’ubukwe mo intimba n’agahinda gakabije. Yavuze ko ari isomo rikomeye rikwiye kwigwaho n’inzego zitandukanye, by’umwihariko izishinzwe umutekano n’igenzura ry’ibikoresho byo gutekesha bikoresha gaz.

Ashingiye ku kuba ingo nyinshi zo muri Pakistan zikoresha gaz mu buzima bwa buri munsi, Gilani yasabye inzego bireba gushyiraho no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza akomeye yo kurinda impanuka zituruka kuri gaz, kugira ngo ubuzima bw’abaturage burindwe. Yagaragaje ko kwirengagiza umutekano bishobora guteza ibibazo bikomeye nk’ibi byabaye. Umuyobozi wa Polisi Wungirije, Sahibzada Yousaf, na we yatangaje ko ibikorwa byo gutabara byihutishijwe, hifashishijwe imbwa zitojwe n’ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe gushakisha no kurokora umuntu wese wari wagwiriwe n’inzu.

Nubwo izi mbaraga zose zakoreshejwe, umubare munini w’abari bahari ntibabashije kurokoka kubera ubukana bw’iturika. Iyi mpanuka ya gaz yasize isomo rikomeye, igaragaza akamaro ko kwitwararika ikoreshwa rya gaz mu ngo, gupima kenshi ibikoresho byayo no kumenya hakiri kare ibibazo byashobora guteza ibyago. Ni n’urwibutso rubabaje rugaragaza uko mu kanya gato ibyishimo bishobora guhinduka intimba, bigasaba ko umutekano uhabwa umwanya w’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye
INKURU NYAMUKURU

Abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
NESA igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
INKURU NYAMUKURU

NESA igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, saa munani z’amanywa (2:00 PM).

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize
AFC-M23 yatangaje umubare w’abapfiriye mu nkongi y’umuriro y’i Bukavu
Hanze

AFC-M23 yatangaje umubare w’abapfiriye mu nkongi y’umuriro y’i Bukavu

Ihuriro AFC-M23 ryatangaje ko abana n’abanyeshuri 24, barimo abakobwa 19 n’abahungu batanu, ari bo bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye amazu yo mu gace ka Tshimpunda ho muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize
Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben
Akazi

Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 17 yashize
AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF
Hanze

AMERIKA : Perezida Donald Trump yashinjwe ruswa nyuma yo kwemerera buri munyamerika arenga 7,000,000 RWF

Umukuru w'Igihugu cya Amerika Donald Trump, yasezeranyije ko buri muntu mukuru ufite ubwenegihugu bwa Amerika azahabwa amadolari 5,000, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani ritsinze amatora ya manda yo hagati rikagumana ubuyobozi mu Nteko Ishinga Amategeko.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026
Imikino

Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026

Abakinnyi b’Abanyafurika umunya Morocco Achraf Hakimi n'umunya Senegal Sadio Mané bari mu bakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or 2026, mu gihe Afurika ifite abandi bakinnyi bahataniye ibihembo bitandukanye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 kuva ibi bihembo byatangira gutangwa.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize