Uko umugore yafasha umugabo we kutarangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro
Uncategorized

Uko umugore yafasha umugabo we kutarangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 63 min gusoma
Uko umugore yafasha umugabo we kutarangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro
Sanga:
writer.umunsi.com

Kurangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro ni ikibazo gikunze kubaho ku bagabo benshi, kandi gishobora kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye iyo kitabashije kuganirwaho no gushakirwa umuti mu bwumvikane. Si indwara ikomeye buri gihe, ahubwo akenshi biterwa n’ihahamuka, umunaniro, imihangayiko, cyangwa kubura ubunararibonye. Umugore afitemo uruhare runini mu gufasha umugabo we kugikemura, cyane cyane iyo habayeho gushyira mu ngiro amasezerano y’urukundo bafitanye, kwihangana n’imikoranire myiza.

Umugore ashobora gufasha umugabo we amuha ituze n’icyizere. Abagabo benshi barangiza vuba kubera ubwoba bwo kunanirwa gushimisha abo bashakanye. Iyo umugore yirinda kumushinja bimwe na bimwe, kumuseka cyangwa kumugaragariza ko atishimiye ibyakozwe, ahubwo akamwereka ko amwumva kandi amushyigikiye, bituma umugabo atuza mu mutwe bikagabanya igitutu gituma arangiza vuba.

Kuganira ku mibonano mpuzabitsina mu buryo bwubaka ni ingenzi. Umugore ashobora kuganira n’umugabo we ku byo yumva n’ibyo akenera, ariko akabikora atuje kandi mu magambo yuzuye ubwuzu. Ibiganiro byiza bituma bombi bumva ko ari abafatanyabikorwa, ko atari abacamanza cyangwa ari mu mikino wo guhangana no kwemezanya.

Ikindi, umugore ashobora gufasha umugabo afatanya na we mu gushyira umutima ku gihe kinini cy’urukundo mbere y’igikorwa nyir’izina (Gutegurana mu mutwe n’ahandi) . Kwita ku byiyumvo, kwerekana urukundo no gukomeza igihe cyo kwitegurira akabariro bifasha umugabo kugabanya kwihuta no kugenzura amarangamutima ye neza. Umugore ashobora gufasha umugabo we kumushishikariza kwita ku buzima bwe rusange.

Kuruhuka bihagije, kurya neza, kugabanya imihangayiko no kwirinda inzoga nyinshi n’ibindi bishobora guteza umunaniro bifasha umubiri gukora neza, bigatuma n’ikibazo cyo kurangiza vuba kigabanuka. Gufasha umugabo mwashakanye kutarangiza vuba bisaba urukundo, ubwumvikane n’ubufatanye hagati yanyu mwembi babiri. Iyo umugore abigizemo uruhare atuje, yihangana kandi ashishikajwe no kubaka umubano mwiza, bigira uruhare runini mu gukemura iki kibazo no kongera umunezero mu rugo.

Icy’ingenzi ni uko bombi bumva ko iki kibazo gishobora gukemurwa binyuze mu gukorana no kubahana. Isoko: Love Garden

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize