Uko umugore yafasha umugabo we kutarangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro
Uncategorized

Uko umugore yafasha umugabo we kutarangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 63 min gusoma
Uko umugore yafasha umugabo we kutarangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro
Sanga:
writer.umunsi.com

Kurangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro ni ikibazo gikunze kubaho ku bagabo benshi, kandi gishobora kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye iyo kitabashije kuganirwaho no gushakirwa umuti mu bwumvikane. Si indwara ikomeye buri gihe, ahubwo akenshi biterwa n’ihahamuka, umunaniro, imihangayiko, cyangwa kubura ubunararibonye. Umugore afitemo uruhare runini mu gufasha umugabo we kugikemura, cyane cyane iyo habayeho gushyira mu ngiro amasezerano y’urukundo bafitanye, kwihangana n’imikoranire myiza.

Umugore ashobora gufasha umugabo we amuha ituze n’icyizere. Abagabo benshi barangiza vuba kubera ubwoba bwo kunanirwa gushimisha abo bashakanye. Iyo umugore yirinda kumushinja bimwe na bimwe, kumuseka cyangwa kumugaragariza ko atishimiye ibyakozwe, ahubwo akamwereka ko amwumva kandi amushyigikiye, bituma umugabo atuza mu mutwe bikagabanya igitutu gituma arangiza vuba.

Kuganira ku mibonano mpuzabitsina mu buryo bwubaka ni ingenzi. Umugore ashobora kuganira n’umugabo we ku byo yumva n’ibyo akenera, ariko akabikora atuje kandi mu magambo yuzuye ubwuzu. Ibiganiro byiza bituma bombi bumva ko ari abafatanyabikorwa, ko atari abacamanza cyangwa ari mu mikino wo guhangana no kwemezanya.

Ikindi, umugore ashobora gufasha umugabo afatanya na we mu gushyira umutima ku gihe kinini cy’urukundo mbere y’igikorwa nyir’izina (Gutegurana mu mutwe n’ahandi) . Kwita ku byiyumvo, kwerekana urukundo no gukomeza igihe cyo kwitegurira akabariro bifasha umugabo kugabanya kwihuta no kugenzura amarangamutima ye neza. Umugore ashobora gufasha umugabo we kumushishikariza kwita ku buzima bwe rusange.

Kuruhuka bihagije, kurya neza, kugabanya imihangayiko no kwirinda inzoga nyinshi n’ibindi bishobora guteza umunaniro bifasha umubiri gukora neza, bigatuma n’ikibazo cyo kurangiza vuba kigabanuka. Gufasha umugabo mwashakanye kutarangiza vuba bisaba urukundo, ubwumvikane n’ubufatanye hagati yanyu mwembi babiri. Iyo umugore abigizemo uruhare atuje, yihangana kandi ashishikajwe no kubaka umubano mwiza, bigira uruhare runini mu gukemura iki kibazo no kongera umunezero mu rugo.

Icy’ingenzi ni uko bombi bumva ko iki kibazo gishobora gukemurwa binyuze mu gukorana no kubahana. Isoko: Love Garden

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 16 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize