Dore ibyo kurya wakoresha ukarwanya aside nyinshi mu gifu
Uncategorized

Dore ibyo kurya wakoresha ukarwanya aside nyinshi mu gifu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 203 min gusoma
Dore ibyo kurya wakoresha ukarwanya aside nyinshi mu gifu
Sanga:
writer.umunsi.com
Aside nyinshi mu gifu irangwa n’ibimenyetso birimo kokera mu gifu, ikirungurira n’ibindi bigaragaza ko aside yarenze igipimo gikenewe. Ibi bishobora kubangamira imikorere y’igifu ndetse bikabangamira ubuzima bw’umuntu muri rusange. Dore bimwe mu byo kurya wagakwiye kwifashisha mu kuyirwanya. Kunywa amazi: Nubwo amazi atahita akuraho aside yamaze kuzamuka cyane, ni ingenzi mu kuyirinda. Kunywa byibuze ibirahure bibiri by’amazi buri gitondo bifasha gukumira izamuka rya aside yo mu gifu. Umwenya:Umwenya uzwi nk’ikirungo gikoreshwa mu cyayi kandi unafite umumaro mu kuvura indwara zitandukanye zo mu mihogo. Iyo wumva aside yazamutse, ushobora guhekenya utubabi tw’umwenya ukumira amazi, bikagufasha kumva worohewe. Amata:Abantu benshi barwara igifu bakoresha amata igihe aside yazamutse. Iyo wumva ikirungurira cyangwa ibihe byo kokera mu gifu, unywa amata ashyushye. No mu gihe umaze kurya, kuyanywa bifasha kugabanya ikibazo cy’aside. Vinegar:Nubwo vinegar ari aside, kuyifata uri kurya bifasha kugabanya aside ikorwa n’igifu mu gihe cyo kugogora. Ibiyiko bibiri kuri buri funguro birahagije. Ushobora kuyivanga n’ibyo urya cyangwa ukayivanga n’amazi ukanywa nyuma yo kurya. Tangawizi:Tangawizi ikoreshwa cyane nk’ikirungo cy’icyayi. Mu kuyikoresha mu kurwanya aside nyinshi, ushobora kuyivanga n’amazi ukayanywa nyuma yo kurya cyangwa ukongera agafu kayo mu mafunguro. Igikakarubamba:Amata cyangwa umushongi uva mu gikakarubamba bifasha mu igogorwa bityo bikagabanya aside ikorwa n’igifu. Nyuma yo gukata ikibabi cyacyo, utega umushongi uvamo ukanywa ikiyiko kuri buri funguro. Inanasi n’amacunga :Umutobe w’inanasi uvanze n’uw’amacunga, wongeremo akunyu gacye, ushobora kuwunywa mu kurwanya aside nyinshi mu gifu. Imbuto: Imbuto zirimo amazi menshi nka concombre, watermelon na amande zigira umumaro mu kurwanya aside nyinshi. Ndetse n’umuneke ni ingenzi. Kuzirya mbere cyangwa nyuma yo kurya bifasha kugenzura aside yo mu gifu. Igitunguru:Usekura cyangwa usya igitunguru, ugakamura uganywa umutobe wacyo. Uretse kugabanya aside nyinshi, gifasha n’igifu mu kazi kacyo ko kugogora ibyo wariye. Src: www.healthline.com

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 21 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize