Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC 1-1 mu mukino uryoheye ijisho
Imikino

Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC 1-1 mu mukino uryoheye ijisho

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 264 min gusoma
Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC 1-1 mu mukino uryoheye ijisho
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe ya Rayon Sports FC yanganyije igitego 1-1 na Al Hilal SC mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026. Al Hilal SC yatangiye umukino iri hejuru, maze ku munota wa kane ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Yagoub Omer Taha, ku mupira yari ahawe neza na Girumugisha Jean Claude wari umaze gucenga ba myugariro ba Rayon Sports. Nyuma y’iki gitego, Al Hilal yakomeje kugaragaza imbaraga cyane ku ruhande rw’ibumoso, aho Girumugisha yakomeje guhangayikisha ubwugarizi bwa Rayon Sports. Mu minota 30 ya mbere, Rayon Sports yagerageje gusatira ariko igorwa no guca mu bwugarizi bwari buhagaze neza bwa Al Hilal. Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC iyoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri, umukino wakinwe cyane hagati mu kibuga, amahirwe yo kurema ibitego aba make ku mpande zombi. Ku munota wa 55, umutoza wa Al Hilal yakoze impinduka enye agamije kongera imbaraga mu kibuga. Nyuma y’iminota mike, iyi kipe yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ariko umupira wa Yasir Boshara Omer ujya hejuru y’izamu. Rayon Sports nayo yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 65, aho Aziz Bassane yasigaye wenyine imbere y’izamu ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Gusa ku munota wa 78, Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mohammed Ahmed ku mupira yari ahawe neza na Obed Uwumukiza. Nyuma yaho, Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri, ariko uburyo bwabonwaga ntibwabyaraga umusaruro. Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ihita ihinduka iy’umutuku, asiga Rayon Sports ikina iminota ya nyuma ari abakinnyi 10. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Rayon Sports yahise yuzuza umukino wa kane wikurikiranya idatsindwa, mu gihe Al Hilal SC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 42, nubwo ifite imikino ibiri y’ikirarane. Rayon Sports yo yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 36. Mu mikino iteganyijwe ku mpera z’icyumweru, Rayon Sports izasura Musanze FC ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare, naho Al Hilal SC yakire Mukura VS ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026. Undi mukino wabereye kuri Stade Umuganda warangiye Police FC inganyije na Rutsiro FC 0-0, bituma Police FC ikomeza kutabona intsinzi mu mikino yo kwishyura.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize