Rubavu: Urara ahagaze n’umuryango we iyo imvura yaguye aratakamba
Imikino

Rubavu: Urara ahagaze n’umuryango we iyo imvura yaguye aratakamba

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 64 min gusoma
Rubavu: Urara ahagaze n’umuryango we iyo imvura yaguye aratakamba
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuturage witwa Jean de Dieu Duturanyembazi utuye mu Mudugudu wa Rusongati , Akagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero, arasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu kuko iyo abayemo igiye kumugwaho n’umuryango we ndetse mu gihe cy’imvura bakaba barara bahagaze.

Avuga ko ubuzima abayeho muri iyo nzu n’umuryango we , bumuhangayikishije kandi ko we ubwe ntacyo abasha kwifasha akaba ariyo mpamvu asaba Leta kumufasha inzu ye ikubakwa.

Yagize ati:”Ndasaba ubufasha bwo gusanura iyi nzu kuko isa n’aho ari hanze. Naragerageje ngo ndebe ko nayisanurira ariko byarananiye pe, kubaka aha hagati, gushyiraho amabi nabiburiye ubushobozi kuko mfite abana bajya kwiga barimo n’impanga, nkagira n’umugore utagishoboye, mbese nko mu cyumweru nabona ikiraka cy’amafaranga 1,500 Rwf tukayakoresha hano mu rugo nayo ntabe ahagije ubundi tukabeshwaho n’abaturanyi”.

Yakomeje agira ati:” Hano mbere hari inzu ya nyakatsi , Ubuyobozi buramfasha burayubaka, none niyi bubatse nayo yarashaje, ndasaba ko bamfasha kuko iyo imvura iguye njye n’umuryango wanjye turara twitwikije ibintu turi mu nguni kandi tukanagira ubwoba ko isaha n’isaha yatugwaho”.

Jean de Dieu Duturanyembazi wabaye imfubyi akiri muto, agasigara mu nzu ya nyakatsi yaje kubakwa na Leta, avuga ko agorwa no gutunga abana bane b’impanga dore ko ngo uko umugore we abyaye abyara impanga , kuri ubu akaba afite abana batandatu barimo 2 bapfuye nabo bari baravutse ari impanga.

Agaragaza ko kandi aramutse afashijwe, inzu ye ikubakwa yakomeza gushaka uko yiteza imbere ariko ari mu nzu nzima.

Ati:”Bamfashije iyi nzu ikavugururwa  nanjye , byantera imbaraga nkabasha kugira imbaraga zo gukomeza gushakisha ariko abana banjye bari ahantu heza”.Umuturanyi wa Jean de Dieu waganiriye na Imvaho Nshya avuga ko ari uwo gufashwa kuko nk’abaturanyi baterwa impungenge n’ubuzima abayemo.

Yagize ati:”Mu by’ukuri bafite imbaraga zo kwitunga ubwabo  n’ubwo rimwe na rimwe tubagoboka nk’abaturanyi, ariko kuvuga ngo basambure bubake iyi nzu, ntabwo babishobora. Nk’abaturanyi twigeze kumukorera ubuvugizi ariko turategereza ntitwabona yubakirwa”.

Yakomeje agira ati:”Iyo dukoze inama hagakorwa urutonde rw’abatishoboye na we bamushyiramo, ariko iyo bigarukira ntabwo tuhazi. Bamufashe kuko iyo imvura iguye yose ishirira mu nzu kandi nibwo buzima babayemo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero UWAJENEZA Jeannette yabwiye Imvaho Nshya ko Jean de Dieu Duturanyembazi n’umuryango we bari ku rutonde rw’abo bagiye gusanurira inzu mubo bagiye gutangira kubakira.

Yagize ati:”Duturanyembazi ikibazo cye turakizi kandi tugiye kumufasha kuko tumufite ku rutonde rw’abantu tugiye kubakira ndetse tunamuvugururire igisenge”.

Jean de Dieu Duturanyembazi ni umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wabuze ababyeyi be ari muto asigara mu nzu y’ibatsi yari yarubatswe n’ababyeyi be aba ari nayo azaniramo umugore kugeza ubwo yubakiwe indi na Leta nayo yaje gusaza.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia
Imikino

Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia

Umukinnyi w'Umunyabigwi ku Isi no mu Gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo yateye umugongo Ikipe y'Igihugu yigira gukorera amafaranga muri Saudi Arabia.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize