Santrafurika: Abasirikare b’u Rwanda bashyikirije abaturage ikibuga cya Basketball
Imikino

Santrafurika: Abasirikare b’u Rwanda bashyikirije abaturage ikibuga cya Basketball

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 180 byayeho11 min gusoma
Santrafurika: Abasirikare b’u Rwanda bashyikirije abaturage ikibuga cya Basketball

Abasirikare b’u Rwanda bagize RWABAT-2 bakorera mu gace ka Bossembele muri Repubulika ya Santarafurika bashyikirije abaturage ikibuga cya Basketball bamaze kuvugurura, mu rwego rwo gushyigikira iterambere rya siporo n’urubyiruko muri ako gace.

Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi wa RWABAT-2, Lt Col Laurent Munana Kalisa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Madamu Beatrice. Wanitabiriwe n’abaturage, urubyiruko ndetse n’abayobozi batandukanye bo muri ako gace.

Mu gihe cyo gutaha iki kibuga, hanatanzwe ibikoresho bya siporo n’ibikoresho by’ishuri bigenewe urubyiruko rw’aho, hagamijwe kubafasha guteza imbere impano zabo no gukomeza kwiga neza.

Madamu Beatrice yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku ruhare bakomeje kugira mu mibereho myiza y’abaturage ba Bossembele, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha urubyiruko kubona aho rukorera siporo ndetse bikabafasha kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Yagaragaje ko ikibuga cya Basketball cyavuguruwe hamwe n’ibikoresho byatanzwe bizafasha kuzamura siporo muri ako gace no guteza imbere uburezi bw’abana n’urubyiruko.

Uyu munsi waranzwe kandi n’imikino ya gicuti hagati y’abasirikare ba MINUSCA n’abaturage, igamije guteza imbere amahoro, ubumwe n’imibanire myiza hagati y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro n’abaturage ba Bossembele.

Abasirikare b’u Rwanda bakomeje gushimwa cyane muri Repubulika ya Santarafurika kubera uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro no gufasha abaturage binyuze mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.

1779043715578IMG_8479.jpeg

1779043690878IMG_8481.jpeg

1779043703489IMG_8480.jpeg

Inkuru zerekeye