
Sanga:
Tedros Adhanom Ghebreyesus Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) kuva muri 2017 yashimiye Ngabo Karegeya wamamaye mu Rwanda kubera kwamamaza inka no mu Bigogwe.
Ni nyuma y'aho ashyiriye hanze amashusho amugaragaza yishimiye guhura n'inka , azihamagara ndetse basabana.
Mu butumwa busubiza ubwa Ngabo Karegeya Tedros yagize ati:"Nkunda u Rwanda! Warakoze cyane kudusangiza inkuru yawe Ngabo. Urukundo n'umubano ufitanye n'inka ndetse n'aho utuye ntirusanzwe. Ni byiza ko wahinduye aho wavukiye nyabagendwa. Komeza uwo muntu wita ku bandi. Wowe na Bigogwe mbifurije byose".
Nyuma yo kubona ubwo butumwa bw'Umunya-Ethiopia Tedros , Ngabo Karegeya yagaragaje ko amarangamutima amurenze maze agira ati:"Noneho amagambo aranshiranye pe. Ibintu uyu mugabo ankoreye ntabwo abizi".








