Tuza & Rosette bashyize hanze indirimbo nshya bashimangira Ineza y'Imana - VIDEO
INKURU NYAMUKURU

Tuza & Rosette bashyize hanze indirimbo nshya bashimangira Ineza y'Imana - VIDEO

Emmy Harerimana2026 Mutarama 33 min gusoma
Tuza & Rosette bashyize hanze indirimbo nshya bashimangira Ineza y'Imana - VIDEO
Sanga:
writer.umunsi.com
Itsinda ry'abaramyi Tuza & Rosette baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rikaba rigizwe n'umugabo n'umugore we , bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise ngo 'SINICUZA' bavuga Ineza y'Imana kuri bo bagaragaza impamvu yatumye bahuza imbaraga nk'abashakanye. Abo baramyi ; Tuza n'umugore we Rosette bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya kabiri y'amashusho yitwa "Sinicuza" ni nyuma y'aho bamaze Ukwezi bashyize hanze iyitwa "Shimwa Yesu". Tuza na Rosette baganira n'Umunyamakuru wa UMUNSI.COM, Emmy Harerimana bavuze ko bafite byinshi byo gushimira Imana by'umwihariko mu mwaka wa 2025 kuko ngo Imana y'abakoreye ibitangaza batabasha kurondora , bavuga ko ari yo mpamvu bakomeje urugendo rwabo batanga ubutumwa mu ndirimbo zihumuriza imitima kandi zongera icyizere mu mitima y'abaremerewe. Rosette yagize ati:"Mu mwaka wa 2025 Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimw nk'uko ijambo ryayo ribivuga. Imana ntigereranywa , rero byadukozeho natwe dufata iya mbere yo kugira ngo tubwirize ubutumwa bwiza". Yakomeje agira ati:"Twashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya ya Kabiri kandi icyo twabwira abakunzi bacu ni uko ubutumwa bwiza Imana izajya iduha natwe tuzajya tububagezaho". Ku mpamvu zatumye bahitamo kuririmba nk'umugore n'umugabo , Rosette yagize ati:"Twarahuye dusanga turabishoboye kandi twese turabikunda duhita tubikora na cyane ko twasanze umurimo ari umwe ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bw'Imana kandi tubihurijeho. Ikindi kandi no mu ijambo ry'Imana havuga ko 'ababiri iyo basenze bakagira icyo basaba Imana yururuka ikabana nabo. Rero izo ni zimwe mu mpamvu zatumye duhuza imbaraga". Tuza & Rosette bari mu mashimwe akomeye kuko mu mwaka wa 2025 baribarutse umwana w'imfura. KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA TUZA NA ROSETTE BISE 'SINICU' https://youtu.be/kuvOLTXP0_w?si=sdtS9men1xJbVE_n

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

President Donald  Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame
INKURU NYAMUKURU

President Donald Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald John Trump i Washington DC ,USA Tariki 21 Ukwakira 2026 yongeye kugirana amakimbirane n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ibibazo ku Burusiya, aho yabise “abanyamakuru b’ibicucu” ndetse akababwira ko “nta kintu na kimwe bazi.”Batangangaza ibinyoma.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu
INKURU NYAMUKURU

Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu

Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse no hirya no hino y'igihugu , ruteraniye muri BKArena i Kigali, aho rutegereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gikorwa cyiswe Youth MeetThePresident giteganyijwemo abagera ku bihumbi 10,000 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko, abanyeshuri,abayobozi b' urubyiruko,abikorera,abakorera bushake ndetse nizindi ngeri zitandukanye.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi
INKURU NYAMUKURU

Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi

Niyodushima Liliose, Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Ngororero, yagiye gushaka imibereho mu mahanga, birangira acurujwe muri Myanmar, aho yakoreshejwe ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, agakorerwa iyicarubozo ndetse agakubitishwa amashanyarazi. Uyu mugore avuga ko urugendo rwe rw’inzitane rwatangiye nyuma yo guhura n’ibibazo by’imibereho byakurikiye urupfu rw’umugabo we, wari Umunya-Misiri bakoranaga ubucuruzi mu Rwanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose

Tger B [ The Ben ] yatangaje ko igitaramo cye ngarukamwaka cyo gutangiza umwaka mushya, ‘The New Year Groove’, kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kuri iyi nshuro kikazahuza abahanzi bakomeye bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Robert  Kabera yapfuye
INKURU NYAMUKURU

Robert Kabera yapfuye

Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yapfiriye muri Uganda, aho yari yaratorokeye mu Ugushyingo 2020 ubwo yakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4

Inkuru zishyashya

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi
Imikino

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi

Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.

Sammyart Useramasaha 10 yashize
U Rwanda Muri Manda Nshya  mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.
Akazi

U Rwanda Muri Manda Nshya mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.

Tariki 24 Ukwakira 2026 Mugihugu hose haraba amatora y'abayobizi b'inzego z'ibanze.

Sammyart Useramasaha 13 yashize
Microsoft  igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .
Hanze

Microsoft igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .

Ibigo nka Uber, Jumia na Microsoft mu ngero zigaragara bisa naho ishoramari n'ikoranabuhanga muri Afurika bibona ritagenda neza kuburyo bihitamo gufunga imiryango .

Sammyart Useramasaha 13 yashize
Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho
Hanze

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Minisitiri w’Uburezi Joseph NSENGIMANA Yasabye Abasoje Kaminuza Guhanga Amahirwe no Gukoresha Ubumenyi Bafite mu Iterambere ry’Igihugu.
Akazi

Minisitiri w’Uburezi Joseph NSENGIMANA Yasabye Abasoje Kaminuza Guhanga Amahirwe no Gukoresha Ubumenyi Bafite mu Iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Joseph NSENGIMANA yasabye abagera ku 5,000 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) gukoresha ubumenyi n’ubuhanga bafite mu guhanga amahirwe, gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye sosiyete no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Sammyart Useramasaha 13 yashize
Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.
Imyidagaduro

Diamond Platnumz na Didi B mu mu mugambi Karundura.

Tariki 21 Ukwakira 2026 Nibwo Diamond Platnumz Yahuriye Na Didi B i Dar es Salama ,Tanzania muri Hotel Johari Ratana.

Sammyart Useriminsi 1 yashize