Uko watandukanya ugukunda n’utagukunda
Inkuru z'urukundo

Uko watandukanya ugukunda n’utagukunda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 143 min gusoma
Uko watandukanya ugukunda n’utagukunda
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bibaza uko bamenya ubakunda by’ukuri n’utabakunda, cyane cyane mu rukundo. Hari igihe amagambo aba aryoshye, ariko ibikorwa bikavuga ibindi. Ni yo mpamvu kumenya gutandukanya ugukunda n’utagukunda ari ingenzi kugira ngo wirinde kubabazwa cyangwa guta umwanya ku muntu utakwitaho.

Ugukunda agaragariza urukundo mu bikorwa kurusha mu magambo. Ntahora akuvugiriza imiringa gusa, ahubwo akwereka ko agufitiye agaciro mu buryo bufatika: Kukwitaho, kuguhamagara akubaza amakuru, kukuba hafi mu bihe byiza n’ibibi. Utagukunda ashobora kukuvugisha neza, ariko igihe ukeneye ubufasha akabura cyangwa akajya kure yawe.

Ugukunda arakubaha. Yubaha amarangamutima yawe, ibitekerezo byawe n’ibyemezo byawe. N’igihe mutumvikanye, aragerageza kuganira no kugera ku bwumvikane.

Utagukunda we ashobora ku kwirengagiza, gutuma wibona nk'udafite agaciro cyangwa akagufata nk'amahitamo ye ya Kabiri. Ugukunda yishimira iterambere ryawe. Iyo uteye intambwe cyangwa ugeze ku ntsinzi, arabyishimira by’ukuri kandi akagushyigikira.

Utagukunda ashobora kugirira ishyari cyangwa kugerageza kugutesha agaciro kugira ngo yumve ko akuruta. Ikindi kimenyetso ni ukwihangana no kwitanga. Ugukunda yihanganira amakosa yawe kandi akagufasha kuyakosora mu mahoro.

Ntawe utunganye, ariko iyo umuntu agukunda aba yiteguye kubaka no gukemura ibibazo, aho guhita agutererana ku kintu gito cyose. Utagukunda ahita ashaka impamvu zo kukureka cyangwa kukwereka ko utamuhagije. Ugukunda agushyira mu mibereho ye.

Aguha umwanya mu buzima bwe, akakwinjiza mu ntego ze n’ejo hazaza. Utagukunda akagukoresha nk’uw’igihe gito, atigera atekereza ku hazaza muri kumwe. Gutandukanya ugukunda n’utagukunda bisaba kureba ibikorwa kurusha amagambo.

Urukundo nyarwo rugaragarira mu kubaha, kwita ku wundi, kumushyigikira no kumuba hafi mu bihe byose. Iyo ibyo bidahari, nubwo amagambo yaba aryoshye gute, uba ugomba gutekereza kabiri. Urukundo rw’ukuri ntirugushyira mu rujijo, rugusiga wumva ufite amahoro n’agaciro.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize