Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Kenya
Inkuru y'umunsi

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Kenya

KWIZERA Jean de Dieu2025 Ukwakira 164 min gusoma
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Kenya

Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yafashe mu mugongo Perezida wa Kenya William Ruto, n’Abanyakenya bose, n’umuryango wa Raila Amolo Odinga waraye yitabye Imana azize guhagarara k’umutima. Mu butumwa Perezida Kagame yavuze ko ukwiyemeza gukorera abaturage kwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, guharanira ubutabera, demokarasi n’ubumwe bw’Abanyakenya n’Afurika muri rusange, bitazibagirana mu binyejana biri imbere. Ni mu butumwa yatanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Mu izina ry’Abanyarwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije umuryango wa Rt.

Hon. Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’Abanyakenya ku bw’urupfu rwa Raila Odinga. ” Raila Odinga, yaguye mu Bitaro bivura amaso bikanakora ubushakashatsi bya Sreedhareeyam Ayurvedic, biherereye i Ernakulam muri ako Karere ka Kerala ko mu Buhinde.

Umutima wamufashe ubwo yari muri siporo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu azenguruka ibyo bitaro. Paul Kagame yakomeje ashimangira uburyo Raila Odinga azibukirwa iteka ukwiyemeza kwe mu gukorera abaturage, guharanira ubutabera na demokarasi. Ati: “Ukwiyemeza kwe mu gukorera abaturage no kudatsindwa mu guharanira demokarasi, ubutabera n’ubumwe muri Kenya no muri Afurika bizakomeza kwibukwa mu binyejana biri imbere.

” Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati y’umwaka wa 2008 na 2013, akaba yaranabaye Umudepite ahagarariye agace ka Langata kuva mu 1992 kugeza mu 2013. Uyu mugabo yanayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi igihe kinini, akaba yariyamamarije kuyobora Kenya inshuro eshanu zose adatsinda, ndetse no ku mwanya wo kuyobora Komisiyo ya AU na bwo bikaba bitaramuhiriye. Kuva muri icyo gihe yatsinzwe amatora ya 2007 habaye imvururu zikomeye cyane zatumye habaho ubwicanyi mu gihugu bwaguyemo abarenga 1300 abandi ibihumbi bakurwa mu byabo.

Raila Odinga yavukiye i Maseno muri Kenya akaba yarinjiye muri politiki mu 1980, ariko yatangiye kumenyekana cyane mu 1990, ubwo Kenya yari iri ku rugamba rwo gushaka kuvana ku butegetsi ishyaka Kenya African National Union (KANU) rya Daniel arap Moi. Raila Odinga yagiye mu bikorwa bya politiki no guhangana n’ubutegetsi bwa Daniel arap Moi, ndetse aza kugirana ibibazo n’ubutegetsi, byatumye ashinjwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi. Paul Kagame yaboneyeho kugaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n’Abanyakenya muri ibi bihe bitoroshye.

Ati:”Twifatanyije na guverinoma n’abaturage ba Kenya muri ibi bihe by’icyunamo mu gihugu hose. ” Ku wa Gatatu nyuma y’amakuru y’urupfu rwa Odinga, Perezida Ruto yahise ategeka ko ibendera ry’Igihugu ryururutswa ndetse rigakurwa no ku modoka zitwara abanyacyubahiro mu gihe cy’icyumweru. [caption id="attachment_41858" align="alignnone" width="1173"] Paul Kagame yaboneyeho kugaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n’Abanyakenya muri ibi bihe bitoroshye.

[/caption] Kuri uyu wa Kane, abaturage benshi bateraniye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta ubwo umurambo wa Raila Odinga wagezwaga mu gihugu, bakaba bashenguwe n’urupfu rw’uyu muyobozi bafata nk’intwari yabo.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido
INKURU NYAMUKURU

Ibyo amaze kunguka ! Diamond Platnumz yishyuye agera kuri 8,821,692 RWF ngo ahure na Ne-Yo yishyura 147,028,200 Rwf ngo ahure na Davido

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye muri Tanzania, ntabwo yazuyaje mu kwishyura agera kuri 8,821,692 Rwf kugira ngo ahure na kimwe mu byamamare muri muzika y’Isi Ne-Yo ndetse ngo yishyure n’andi menshi mu guhura na Davido wo muri Nigeria.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize