Abagore gusa: Ibyago biruka ku kwambara ipantaro iguhembiriye
Ubuzima

Abagore gusa: Ibyago biruka ku kwambara ipantaro iguhembiriye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 53 min gusoma
Abagore gusa: Ibyago biruka ku kwambara ipantaro iguhembiriye
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu buzima bwa buri munsi, imyambaro ni kimwe mu bigaragaza umuco, imideli n’ubwiza bw’umuntu. Abagore benshi bakunda kwambara ipantaro zibahambiriye cyane bitewe n’uko zigaragaza neza ikimero cyabo cyangwa bigaterwa n’uko ariyo igezweho nyamara burya si byiza nk’uko tugiye kubirebera hamwe. Nubwo biba bimeze bityo ariko, kwambara ipantaro iguhembiriye cyane bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku buzima bw’umugore, cyane cyane mu buryo bwihishe abantu benshi batabasha kwiyumvisha.

Kimwe mu byago bikomeye byo kwambara ipantaro ibahambiriye cyane ni ibibazo by’isuku n’ubuzima bw’ahari imyanya ndangagitsina. Iyo imyambaro ifashe umubiri cyane, ibangamira umubiri ntubashe guhumeka neza igatuma urushaho gushyuha cyane. Ibi bituma bagiteri na ‘fungus’ byoroherwa no gukura, bigateza indwara zifata mu myanya ndangagitsina, zirimo infections zitera kubyimba k’umubiri, kubabara no kugira ururenda rutari rusanzwe cyane cyane mu myanya y’ibanga nk’uko amasoko dukesha iyi nkuru abitangaza.

Ikindi kibazo gishobora guterwa n’iyi myambaro ni ukubuza amaraso gutembera neza. Ipantaro iguhembiriye cyane ishobora gukandamiza imitsi n’imiyoboro y’amaraso, cyane cyane mu nda no mu bibero. Ibi bishobora gutera kuribwa mu nda yo hasi, kunanirwa kw’imitsi no kugira uburibwe buhoraho ku bagore bayambara igihe kirekire.

Kwambara ipantaro ifashe umubiri cyane kandi bishobora kugira ingaruka ku mubiri wawe ahagaragara, cyane cyane ku mugongo n’ahandi. Iyo ipantaro ikanda cyane ikibuno, ishobora guhungabanya imiterere isanzwe y’umubiri igihe umuntu yicaye cyangwa agenda. Ibi bishobora gutuma umugore agira ububabare bw’umugongo cyangwa akagira umunaniro ufatiyeho nyamara nta kazi kadasanzwe yakoze.

Hari kandi ingaruka zijyanye n’imikorere isanzwe y’impyiko n’igogorwa ry’ibiribwa. Iyo ipantaro ikandamije cyane mu nda, bishobora guteza ikibazo cyo kunanirwa guhumeka neza mu nda, bigatuma igifu kibabara, umuntu akagira isesemi cyangwa akumva mu nda ntabwo bimeze neza nyuma yo kurya. Nubwo ipantaro iguhambiriye ishobora kugaragara neza mu maso y’abantu cyangwa ikajyana n’imideli y’iki gihe, ni ngombwa ko abagore babanza gutekereza ku buzima bwabo mbere ya byose.

Kwambara imyambaro ibereye umubiri, itabangamira amaraso, umwuka n’isuku, ni ingenzi mu kwirinda indwara no gukomeza ubuzima bwiza. Imideli si mibi, ariko ubuzima bw’umugore bugomba guhabwa umwanya wa mbere. Isoko: Healthline

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 6 yashize
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize