Abagore gusa: Ibyago biruka ku kwambara ipantaro iguhembiriye
Ubuzima

Abagore gusa: Ibyago biruka ku kwambara ipantaro iguhembiriye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 53 min gusoma
Abagore gusa: Ibyago biruka ku kwambara ipantaro iguhembiriye
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu buzima bwa buri munsi, imyambaro ni kimwe mu bigaragaza umuco, imideli n’ubwiza bw’umuntu. Abagore benshi bakunda kwambara ipantaro zibahambiriye cyane bitewe n’uko zigaragaza neza ikimero cyabo cyangwa bigaterwa n’uko ariyo igezweho nyamara burya si byiza nk’uko tugiye kubirebera hamwe. Nubwo biba bimeze bityo ariko, kwambara ipantaro iguhembiriye cyane bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku buzima bw’umugore, cyane cyane mu buryo bwihishe abantu benshi batabasha kwiyumvisha.

Kimwe mu byago bikomeye byo kwambara ipantaro ibahambiriye cyane ni ibibazo by’isuku n’ubuzima bw’ahari imyanya ndangagitsina. Iyo imyambaro ifashe umubiri cyane, ibangamira umubiri ntubashe guhumeka neza igatuma urushaho gushyuha cyane. Ibi bituma bagiteri na ‘fungus’ byoroherwa no gukura, bigateza indwara zifata mu myanya ndangagitsina, zirimo infections zitera kubyimba k’umubiri, kubabara no kugira ururenda rutari rusanzwe cyane cyane mu myanya y’ibanga nk’uko amasoko dukesha iyi nkuru abitangaza.

Ikindi kibazo gishobora guterwa n’iyi myambaro ni ukubuza amaraso gutembera neza. Ipantaro iguhembiriye cyane ishobora gukandamiza imitsi n’imiyoboro y’amaraso, cyane cyane mu nda no mu bibero. Ibi bishobora gutera kuribwa mu nda yo hasi, kunanirwa kw’imitsi no kugira uburibwe buhoraho ku bagore bayambara igihe kirekire.

Kwambara ipantaro ifashe umubiri cyane kandi bishobora kugira ingaruka ku mubiri wawe ahagaragara, cyane cyane ku mugongo n’ahandi. Iyo ipantaro ikanda cyane ikibuno, ishobora guhungabanya imiterere isanzwe y’umubiri igihe umuntu yicaye cyangwa agenda. Ibi bishobora gutuma umugore agira ububabare bw’umugongo cyangwa akagira umunaniro ufatiyeho nyamara nta kazi kadasanzwe yakoze.

Hari kandi ingaruka zijyanye n’imikorere isanzwe y’impyiko n’igogorwa ry’ibiribwa. Iyo ipantaro ikandamije cyane mu nda, bishobora guteza ikibazo cyo kunanirwa guhumeka neza mu nda, bigatuma igifu kibabara, umuntu akagira isesemi cyangwa akumva mu nda ntabwo bimeze neza nyuma yo kurya. Nubwo ipantaro iguhambiriye ishobora kugaragara neza mu maso y’abantu cyangwa ikajyana n’imideli y’iki gihe, ni ngombwa ko abagore babanza gutekereza ku buzima bwabo mbere ya byose.

Kwambara imyambaro ibereye umubiri, itabangamira amaraso, umwuka n’isuku, ni ingenzi mu kwirinda indwara no gukomeza ubuzima bwiza. Imideli si mibi, ariko ubuzima bw’umugore bugomba guhabwa umwanya wa mbere. Isoko: Healthline

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize