Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya
Ubuzima

Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 204 min gusoma
Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya
Sanga:
writer.umunsi.com

Kuva umwana ageze ku mezi atandatu y’amavuko atangira guhabwa ifashabere, igizwe n’amafunguro anyuranye agenda ahinduka bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo nk’uko tugiye kubirebera hamwe. Muri ayo mafunguro, umwana agomba kubonamo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga kugira ngo akure neza. Nubwo ibyo byose biboneka mu mafunguro atandukanye, hari amafunguro amwe yagaragaye ko ari ingenzi cyane, akaba akwiye guhabwa umwana kenshi kurusha ayandi kuko agira uruhare rukomeye mu mikurire ye ya buri munsi.

Imboga ni zimwe mu mafunguro akwiye kugaburirwa umwana utangiye kurya. Ni byiza kumugaburira imboga z’amoko atandukanye kandi kenshi, kuko bituma amenyerana na zo akazikunda no mu gihe azaba akuze. Imboga zimuha vitamin zitandukanye, imyunyungugu na fibres, bifasha umwana gukura neza no kumurinda indwara zitandukanye.

Fibres kandi zimufasha mu igogorwa, bigatuma adahura n’ikibazo cyo kwituma bigoranye. Kuba imboga ziri mu mabara anyuranye bituma ifunguro rigira isura nziza ikurura umwana, agira ubushake bwo kurirya. Nubwo imboga zitihuza icyanga, ni ingenzi kudahatiriza umwana igihe yanga, ahubwo ukajya wongera kugerageza kuzimuha nyuma y’iminsi runaka kugeza abimenyereye.

Amafi na yo ni ingenzi ku mwana kuva yujuje amezi atandatu. Ushobora kumuha amafi yo mu biyaga n’inzuzi ariko wirinde ayo mu nyanja ngari kuko ashobora kuba arimo umunyu na mercure nyinshi zishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko. Amafi akungahaye kuri poroteyine, vitamin n’imyunyungugu, ndetse akaba arimo ibinure bya omega-3 bifasha umwana mu mikurire y’ubwonko n’imitekerereze.

Amafi agomba gutekwa neza, agaseywa cyangwa akumishwa agasurwa ifu yavangwa mu mafunguro y’umwana, kandi hagakurwa amahwa yose. Kubera ko amafi ashobora gutera ubwivumbure ku bana bamwe, ni byiza kuyamuha ukurikiranira hafi uko umubiri w’umwana uyakira. Inyama y’inkoko na yo ni ifunguro ryiza ku mwana utangiye kurya kuko idatukura, bityo ikaba yoroshye kumugogorera.

Iyi nyama ikungahaye kuri poroteyine, ubutare na zinc, kimwe na vitamin D. Ibi bifasha umwana w’imyaka itandatu kuziba icyuho cy’ubutare gitangira kugabanuka mu mubiri. Ni byiza guhitamo inkoko zororerwa mu buryo busanzwe, aho kuba iz’ingeri zo mu nganda, hanyuma inyama zikaseywa neza kuko umwana aba atarabasha guhekenya neza.

Uko umwana agenda akura ni bwo ushobora no kongeramo inyama z’inka cyangwa iz’ihene, ariko ugahora wibuka kuziteka neza. Ibishyimbo ni ifunguro rikomoka ku bimera rikungahaye ku poroteyine n’ubutare. Bikungahaye kandi ku myunyungugu na vitamin zitandukanye, bigatuma biba ingenzi cyane cyane ku bana badafite amahirwe yo kubona ibikomoka ku matungo kenshi.

Uretse ibishyimbo, umwana ashobora no kugaburirwa ubushaza cyangwa urunyogwe. Mu kubimuha, ni byiza kubivanga n’imboga kugira ngo bifashe umubiri kugogora no gukamura ubutare bubirimo, kuko vitamin C iboneka mu mboga igira uruhare runini muri iyo mikorere. Amashereka na yo agomba gukomeza kuba ifunguro nyamukuru ry’umwana nubwo yaba atangiye kurya ifashabere.

Ifashabere si insimburabere, kuko amashereka akomeza gutanga intungamubiri z’ingenzi umwana adashobora kubona ahandi. Umwana acyonka agomba kuyahabwa kenshi gashoboka, ndetse n’igihe atonka agahabwa ibisimbura amashereka, bigomba gukomeza kuba ku gipimo gihagije. Ni byiza kurindira umwana akageza byibuze ku mwaka mbere yo kumuha amata y’inka, kuko icyo gihe aba amaze kumenyera kurya kandi n’inshuro yonka ziba zagabanutse.

Aya mafunguro si yo yonyine umwana akwiye kurya, ariko ni ay’ingenzi adakwiye kubura ku mafunguro ye ya buri munsi. Si ngombwa ko aboneka yose ku isahani imwe, ahubwo icy’ingenzi ni uko mu byo umugaburira hagaragaramo ayo mafunguro mu buryo butandukanye kandi bunganiye, kugira ngo umwana akure neza kandi agire ubuzima bwiza.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize