Amerika: Bahangayikishijwe n’igabanuka n’uburyo abashakanye batagikora imibonano mpuzabitsina
Ikoranabuhanga

Amerika: Bahangayikishijwe n’igabanuka n’uburyo abashakanye batagikora imibonano mpuzabitsina

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 113 min gusoma
Amerika: Bahangayikishijwe n’igabanuka n’uburyo abashakanye batagikora imibonano mpuzabitsina
Sanga:
writer.umunsi.com

Bikomeje kugaragara ko umubare munini w’Abanyamerika batagikora imibonano mpuzabitsina nk’igikorwa gihuza abashakanye gusa akaba ari ibintu bikomeje kubahangayikisha dore ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umugabo 1 muri 3 ndetse n’umugore 1 muri 5 batigeze bakora imibonano mpuzabitsina mu mwaka wa 2025. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cya Testosterone nk’umusemburo utera ubushake bwo gutera akabariro by’umwihariko ku bagabo kiri kugenda kijya hasi cyane ahubwo hakiyongera ubwigunge mu bashakanye, gusa byose bikaba biri gushinjwa imbuga nkoranyambaga. Byagaragaye ko benshi mu Basore n’abagabo bakiri bato , bakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga bazamura umubare w’ababakurikira gusa bakizera ko umunsi umwe, hari uzabegera akabavugisha ndetse n’abakobwa bikaba uko , bigatuma badashaka.

Ibi byatumye bamwe mu bagore bifuza guha umwanya abagabo bakize nk’uko byemezwa na Dr Debra Soh mu cyo yise ‘Sextinction: The Decline of Sex and the Future of Intimacy’. Uwitwa Soh asanga , ikiremwamuntu by’umwihariko muri Amerika, bagorwa no guhitamo abakunzi kubera ko abakoresha imbuga nkoranyambaga na ‘App’ zitandukanye zihuriraho abashaka gukundana ziba ziriho umubare munini w’abo bikanasaba ko uwo ushaka umukura mu Magana. Ibi ngo bituma benshi babireka bakiberaho gutyo.

Soh asanga uko guhitamo kugoranye cyane kuko abenshi Babura abo bahuye. Avuga ko kandi ikindi gitera ubushake buke n’umubare muto w’abakora imibonano Mpuzabitsina ari ‘amashusho y’urukozasoni’ aho abantu bayareba bakimara ipfa bityo bagaca ukubiri no kongera gutekereza abo bashakanye cyangwa bakibagirwa no kuzongera gutekereza ku bakunzi babo. Soh ati:”Njye mbona filime z’urukozasoni zarahinduye byinshi.

Mbere natekerezaga ko izo filime ari imyidagaduro isanzwe ariko zirikwangiza by’umwihariko mu rubyiruko. Ziri kumara ubushake bwabo ku byerekeye imibonano mpuzabitsina”. Asanga kandi ibintu bizakomeza kuba bibi mu gihe ikoranabuhanga ryakomeza gutera imbere , hakazanwa abakunzi bakozwe na Ai cyangwa se bazwi nk’amarobo.

Ati:”Umukunzi wawe wa Robo, azaba asa neza n’umukunzi wifuza mu ntekerezo zawe”. Soh aganira na NYP yakomeje agira ati:”Uzamuha ijwi wifuza ko yavugamo, ndetse unamubwire uko wifuza yajya agusubiza nabikora nabi umubwire abisubiremo. Birababaje cyane kuko mu gihe kizaza umuntu azajya yibwira ati’ ese sinkeneye kwiyegereza umukunzi wa Ai iruhande rwanjye?

”. Yavuze ko ikiremwamuntu ku byerekeye imibonano mpuzabitsina kizahura n’ingorane zikomeye ahazaza. Isoko: NYP

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026
Ikoranabuhanga

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 14
Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu
Ikoranabuhanga

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kamena 8
Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 21
Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 10
Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye

Inkuru zishyashya

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Ubuzima

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 59 zashize
‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 20 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize