Britney Spears yagurishije uburenganzira ku muziki we wose
INKURU NYAMUKURU

Britney Spears yagurishije uburenganzira ku muziki we wose

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 113 min gusoma
Britney Spears yagurishije uburenganzira ku muziki we wose
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Pop ku Isi, Britney Spears, yagurishije uburenganzira ku bihangano bye byose by’umuziki mu masezerano bivugwa ko yamwinjirije arenga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 290 Frw). Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru mpuzamahanga, aya masezerano yagiranye n’inzu yigenga icuruza kandi ikanacunga ibihangano by’abahanzi yitwa Primary Wave, ku wa 30 Ukuboza 2025. Nubwo ibisobanuro birambuye ku masezerano bitashyizwe ahagaragara, biravugwa ko akubiyemo indirimbo ze zose kuva yatangira urugendo rwe rwa muzika mu 1999.

Britney Spears abarirwa mu bahanzi bagurishije cyane mu mateka ya muzika, aho amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 150 ku Isi. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo “…Baby One More Time,” “Oops!... I Did It Again,” “Toxic,” na “Gimme More,” zamugize umwe mu bayoboye Pop mu mpera z’imyaka ya 1990 no mu ntangiriro z’iya 2000.

Iki cyemezo cye kije nyuma y’imyaka itari yoroshye ku buzima bwe. Mu 2021, yavuye mu maboko y’igenzura ry’amategeko (conservatorship) yari amazemo imyaka 13, aho ubuzima bwe n’umutungo we byagenzurwaga na se, Jamie Spears. Iyi gahunda yari yarateje impaka nyinshi ku Isi, hanashyirwaho ubukangurambaga bwa #FreeBritney bwamusabiraga uburenganzira busesuye.

Mu 2023, yasohoye igitabo cy’amateka ye yise The Woman in Me, cyakiriwe neza ku isoko, agaragazamo ibihe bigoye yanyuzemo ndetse n’uko atabashaga kwifatira ibyemezo ku muziki n’ubuzima bwe. Mu ntangiriro za 2024, Britney yatangaje ko atazongera gusubira mu muziki nk’uko byahoze, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ashaka ubuzima bushya. Indirimbo ye ya nyuma ni “Hold Me Closer” yakoranye na Elton John mu 2022.

Primary Wave yaguze uburenganzira bwe isanzwe izwiho kugura no gucunga ibikorwa by’abahanzi bakomeye barimo Notorious BIG, Prince na Whitney Houston. Mu myaka yashize kandi, abandi bahanzi nka Bruce Springsteen, Justin Bieber, Justin Timberlake na Shakira na bo bagurishije uburenganzira ku bihangano byabo, mu masezerano y’amafaranga menshi. Ibi bigaragaza impinduka iri kuba mu ruganda rwa muzika, aho abahanzi benshi bahisemo kubona amafaranga menshi ako kanya, naho inzu z’umuziki zigakomereza ku kubyaza umusaruro ibyo bihangano mu kwamamaza, filime, imikino n’ahandi.

Nubwo kugurisha uburenganzira ku bihangano bye bidahita bisobanura ko atazongera gukora indirimbo nshya, amagambo ye avuga ko ashaka kwitandukanya n’umuziki atuma benshi bakeka ko ashobora kuba yarafashe icyemezo cyo gusoza urugendo rwe nk’umuhanzi usohora ibihangano bishya. Icyakora, izina rya Britney Spears rizakomeza kubaho mu mateka ya Pop, kubera indirimbo ze zagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’iyo njyana no kurema ibisekuru byinshi by’abafana ku Isi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize