Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage
INKURU NYAMUKURU

Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 74 min gusoma
Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu Mirenge ya Kinoni na Gahunga y’Akarere ka Burera, hafashwe abantu 12 bakekwaho kuzengereza abaturage babiba amatungo, by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Ibi byatumye abaturage bo muri ako karere barushaho kugarura icyizere cy’umutekano wabo n’uw’imitungo yabo. Aborozi bo muri Burera bashimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zafatanyije mu guta muri yombi abakekwaho ubujura bw’amatungo.

Bamwe muri bo banasubijwe amatungo yabo yari yaribwe, bavuga ko bari baramaze kuyacika intege bakeka ko batazongera kuyabona. Munyarugerero Faustin, utuye mu Mudugudu wa Cyanya mu Kagali ka Nkumba, ni umwe mu borozi basubijwe inka yabo. Iyo nka yari yibwe igafatirwa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

Avuga ko yari yaracitse intege, yibwira ko atazongera kuyibona. Yagize ati, “Narabyutse mu gitondo ngiye kureba inka yanjye nsanga bayitwaye. Nahise menyesha ubuyobozi, nyuma y’igihe gito bambwira ko bayibonye ndetse ko n’abari bayibye bafashwe bajyanwa kuri Polisi.

Naranezerewe cyane kuko nari naramaze kwiheba. ” Ukwitegetse Esperence, utuye mu Mudugudu wa Kivugizi mu Kagali ka Ntaruka, na we yashimiye inzego z’umutekano zamugaruriye inka ye. Iyo nka yafatiwe mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Yagize ati, “Nyuma yo kwibwa inka yanjye, narashobewe cyane numva nta cyizere gisigaye. Ariko namenyesheje ubuyobozi, bahita bihutira kuyishaka. Igihe bambwiraga ko yabonetse ngasubizwa naranezerewe cyane kuko nari narayisezeyeho.

” Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abaturage kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano, birimo n’ubujura, inasaba buri wese kwihutira gutanga amakuru igihe hagaragaye ibikorwa bikekwa, kugira ngo bikumirwe hakiri kare kandi ababigiramo uruhare bafatwe. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yijeje abaturage ko Polisi iri maso kandi itazihanganira umuntu uwo ari we wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, cyane cyane ubujura bw’amatungo. Yagize ati, “Ku bufatanye n’abaturage, twafashe abakekwaho ubujura bw’amatungo, kandi hari n’amatungo yagarujwe ashyikirizwa ba nyirayo.

Aba bafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo babazwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bibi. ” Yakomeje ashimangira ko ubufatanye hagati ya Polisi, izindi nzego n’abaturage ari ingenzi cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha, kandi ko ubu bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ushimishije. Polisi y’u Rwanda ikomeza kuburira abishora mu byaha ibasaba kubireka mbere y’uko bafatwa, ikanaha amahirwe abagaragaza ubushake bwo kwivugurura no guhinduka, kugira ngo babe abaturage beza bagira uruhare mu iterambere n’umutekano by’igihugu.

Abaturage na bo basabwa gukomeza kuba maso, bakirinda kwihererana ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, kandi bagatanga amakuru ku gihe igihe cyose hagaragaye igihungabanya ituze aho batuye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize