Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage
INKURU NYAMUKURU

Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 74 min gusoma
Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu Mirenge ya Kinoni na Gahunga y’Akarere ka Burera, hafashwe abantu 12 bakekwaho kuzengereza abaturage babiba amatungo, by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Ibi byatumye abaturage bo muri ako karere barushaho kugarura icyizere cy’umutekano wabo n’uw’imitungo yabo. Aborozi bo muri Burera bashimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zafatanyije mu guta muri yombi abakekwaho ubujura bw’amatungo.

Bamwe muri bo banasubijwe amatungo yabo yari yaribwe, bavuga ko bari baramaze kuyacika intege bakeka ko batazongera kuyabona. Munyarugerero Faustin, utuye mu Mudugudu wa Cyanya mu Kagali ka Nkumba, ni umwe mu borozi basubijwe inka yabo. Iyo nka yari yibwe igafatirwa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

Avuga ko yari yaracitse intege, yibwira ko atazongera kuyibona. Yagize ati, “Narabyutse mu gitondo ngiye kureba inka yanjye nsanga bayitwaye. Nahise menyesha ubuyobozi, nyuma y’igihe gito bambwira ko bayibonye ndetse ko n’abari bayibye bafashwe bajyanwa kuri Polisi.

Naranezerewe cyane kuko nari naramaze kwiheba. ” Ukwitegetse Esperence, utuye mu Mudugudu wa Kivugizi mu Kagali ka Ntaruka, na we yashimiye inzego z’umutekano zamugaruriye inka ye. Iyo nka yafatiwe mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Yagize ati, “Nyuma yo kwibwa inka yanjye, narashobewe cyane numva nta cyizere gisigaye. Ariko namenyesheje ubuyobozi, bahita bihutira kuyishaka. Igihe bambwiraga ko yabonetse ngasubizwa naranezerewe cyane kuko nari narayisezeyeho.

” Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abaturage kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano, birimo n’ubujura, inasaba buri wese kwihutira gutanga amakuru igihe hagaragaye ibikorwa bikekwa, kugira ngo bikumirwe hakiri kare kandi ababigiramo uruhare bafatwe. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yijeje abaturage ko Polisi iri maso kandi itazihanganira umuntu uwo ari we wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, cyane cyane ubujura bw’amatungo. Yagize ati, “Ku bufatanye n’abaturage, twafashe abakekwaho ubujura bw’amatungo, kandi hari n’amatungo yagarujwe ashyikirizwa ba nyirayo.

Aba bafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo babazwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bibi. ” Yakomeje ashimangira ko ubufatanye hagati ya Polisi, izindi nzego n’abaturage ari ingenzi cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha, kandi ko ubu bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ushimishije. Polisi y’u Rwanda ikomeza kuburira abishora mu byaha ibasaba kubireka mbere y’uko bafatwa, ikanaha amahirwe abagaragaza ubushake bwo kwivugurura no guhinduka, kugira ngo babe abaturage beza bagira uruhare mu iterambere n’umutekano by’igihugu.

Abaturage na bo basabwa gukomeza kuba maso, bakirinda kwihererana ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, kandi bagatanga amakuru ku gihe igihe cyose hagaragaye igihungabanya ituze aho batuye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 21 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize