
Nyuma y’aho ikinyamakuru kimwe cyo mu Rwanda gisohoreye inkuru ivuga ko Haruna Niyonzima wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezeye umupira w’amaguru, na we yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze , anyomoza ayo makuru avuga ko igihe kitari cyagera kandi ntawe yabyemereye. Ni ubutumwa yatangaje yifashishije ibyatangajwe n’icyo kinyamakuru. Mu magambo y’icyongereza Haruna Niyonzima yanditse ati:”Ntabwo ari ukuri.
Ntabwo nari nasezera ku mukino mwiza (Umupira w’amaguru) nk’umukinnyi. Umunsi umwe nzabikora,…. Ahari ni vuba cyangwa ni kera, none ninde ubizi ?
Gusa igihe ntabwo cyari cyagera. Ntabwo ari nonaha. Murakoze mwese”.
Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize muri Ruhago dore ko yanayoboye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igihe kitari gito nka Captain. Haruna Niyonzima yakuriye mu makipe atandukanye arimo na Etincelles FC y’iwabo mu Karere ka Rubavu aho yanazamukiye, akinira Rayon Sports , APR FC ndetse ajya no hanze y’u Rwanda biramuhira. Haruna Niyonzima akunze kumvikana avuga ko muri ruhago yo mu Rwanda atajya ahabwa agaciro yagahawe nk’uwagize uruhare mu ikipe y’Igihugu kandi agakoramo ibidasanzwe.
N’ubwo yagiye ahuzwa no gusezera umupira w’amaguru, Haruna Fabrigas, na we si rimwe avuze ko aramutse ari uwo gusezera , byaba nyuma yo gukina umukino muri Stade Amahoro agasezera Abanyarwanda bose muri rusange. Bivugwa ko Haruna Niyonzima yaba yaganiriye n’uwo munyamakuru nk’inshuti akamubwira ko ashobora kuzategura umukino wo gusezera undi na we agahita afata ikaramu akandika nyamara igihe cya Haruna kitari cyagera. [caption id="attachment_46324" align="alignnone" width="1172"]
Haruna Niyonzima n'umuvandimwe we. n]














